Kibamba(K'bamba)yahagaritswe nyuma yo kwivugana abantu bagera kuri 15, isiga abandi ari intere!

 Inshamake   Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage, ko ari iyo imaze guhitana abantu basaga 15 mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti mu Rwanda(Rwanda FDA), gisohora itangazo ryamagana inzoga y’ubuki yitwa K’BAMBA.

Kibamba(K'bamba)yahagaritswe nyuma yo kwivugana abantu bagera kuri 15, isiga abandi ari intere!

 Inshamake   Nyuma yo gushyirwa mu majwi n’abaturage, ko ari iyo imaze guhitana abantu basaga 15 mu turere twa Gasabo na Kicukiro mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, kuri uyu wa kabiri tariki ya 11 Gashyantare 2020, ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti mu Rwanda(Rwanda FDA), gisohora itangazo ryamagana inzoga y’ubuki yitwa K’BAMBA.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubusanzwe K’BAMBA, ni inzoga bavuga ko ikoze mu buki, yengerwa mu Kagarama ka Kicukiro, ku ruganda BIO-HAP LTD.


Mu itangazo ryayo, Rwanda FDA yasabye guhagarika by’agateganyo icuruzwa, ikwirakwizwa ndetse n’inyobwa rya K’BAMBA, dore ko ngo abamaze guhitanwa nayo ari abantu 11 bo mu karere ka Gasabo umurenge wa Ndera, n’abandi 4 bo mu mirenge ya Kanombe na Nyarugunga  muri Kicukiro.

Iri niryo tangazo ryashyizwe hanze n'ikigo gishinzwe ubuziranenge bw’ibiribwa, ibinyobwa n’imiti mu Rwanda(Rwanda FDA).


Bahati Nshimiyimana, akora akazi k’ubumotari, nawe yagezwe amajanja na Kibamba, nyuma y’uko umwe mubo bayisangiye apfuye, we na mugenzi we bakajya kwirukisha.


Ubwo Hafiyawe dukesha iyi nkuru yamusangaga aho aryamye iwe mu Mudugudu wa Kakinyaga, Akagari ka Rudashya, yagize ati

Nasangiye na Muvunyi na Twagira, twabanje Turbo, turenzaho Kibamba, ndetse njye ndanayitahana. Mu gufatwa nacitse intege, nkaribwa mu nda n’umutwe hakurikiraho kutabona. Maze kumenya ko Muvunyi yapfuye, sinihutiye gusura abasigaye ahubwo nashatse imiti barandutsa.


Ni mu gihe kandi hari inkuru ya Umuseke ivuga ko mu karere ka Kicukiro, ku wa mbere taliki 27 Mutarama 2020, umukobwa witwaga Mukandereyimana Yvette  bivugwa wo mu Giporoso bamusanze yapfuye, abo bahoranye bakavuga ko yari yaraye anyweye Kibamba, naho bukeye bwaho umusore witwa Maniragaba Ally  yapfiriye ku kigo nderabuzima cya Busanza, bivugwa ko yari yaraye  asangiye na bagenzi be babiri inzoga yitwa Kibamba mu kabari, ndetse umwe witwa Hagumamahoro Reverien ngo yaguye mu bitaro bya Kanombe  mu gihe undi witwa Kimonyo Kevin yari arembeye mu bitaro byitiriwe umwami Faysal.

K'bamba ngo iyo uyinyweye utangira gucika intege, ukaribwa mu nda n’umutwe ubundi hagakurikiraho kutabona.


Ubwo Hafiyawe yasuraga akagari ka Rudashya mu murenge wa Ndera ku cyumweru tariki ya 2 Gashyantare, yasanze barimo bashyingura abantu babiri, basanga abandi 9 nabo bapfuye muri icyo cyumweru, ndetse hari abandi babiri bari barembye bahawe imiti, n’umwe wo mu kagari ka Cyaruzinge byegeranye.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndera, Kayihura Felix  yatangaje ko bagitegereje ibisubizo by’abaganga, anavuga ko abapfa bose baba banyoye ku nzoga.
Kayihura ati

Abapfuye benshi babaga bageze mu kabari, banyoye uturikeri twadutse turimo akitwa Kibamba. Bose kandi bagaragaza ibimenyetso bimwe, nko kuribwa umutwe, kubira ibyuya, guhuma amaso no kuruka.


Kanyesigye Nathan uyobora umurenge wa Kanombe nawe ashyira mu majwi iyi nzoga ya Kibamba, gusa ngo ntawahita abyemeza kuko abapfuye bajyanywe gusuzumwa ngo hamenyekane icyabishe, ndetse ko hari ibipimo bito( samples) bya kibamba nabyo byagiye gupimwa ngo hamenyekane ikiyikoze.

Abayobozi mu nzego z'ibanze nabo bemeza ku iyi nzoga imaze guhitana abatari bake, gusa ngo hategerejwe ibipimo.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!