Kicukiro: Ku nshuro ya 8 NFF yibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tari 09 Mata 2018, Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) mu gikorwa ngarukamwaka yibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse na Minisiteri y’uburezi.

Kicukiro: Ku nshuro ya 8 NFF yibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tari 09 Mata 2018, Ndayisaba Fabrice Foundation(NFF) mu gikorwa ngarukamwaka yibutse abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igikorwa cyitabiriwe na Nyampinga w’u Rwanda 2018 ndetse na Minisiteri y’uburezi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uyu muryango wa Ndayisaba Fabrice Foundation watangijwe na Ndayisaba Fabrice mu mwaka wa 2009 ugamije kwigisha abana bato indagagaciro n’umuco binyuze mu mupira w’amaguru, ndetse kuva mu mwaka wa 2011 yatangije ibikorwa byihariye byo kwibuka abana n’ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa Mbere tariki 9 Mata 2018, ibi bikorwa bikaba byabaye ku nshuro ya munani aho abana bo muri uyu muryango bari kumwe n’ababyeyi na Miss Rwanda Iradukunda Liliane, basuye urwibutso rw’i Nyanza ya Kicukiro.

Abana bo muri NFF bari kumwe n’ababyeyi babo ubwo bunamiraga abana n'ibibondo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Ni igikorwa cyatangijwe n’urugendo rwo kwibuka aho bavuye kuri IPRC Kigali barusoreza ku rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyanza bibuka inzira y’umusaraba Abatutsi bakoze bashorewe n’Interahamwe zigiye kubica, nyuma basura ibice bitandukanye by’uru rwibutso rushyinguyemo abasaga ibihumbi 11, aho banasobanurirwaga n’umukozi wa IBUKA ushinzwe by’umwihariko uru rwibutso ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe n’uburyo ingabo zari iza RPFzabashije kugira abo zirokora zibakuye mu menyo y’Interahamwe zari zifite umugambi wo kubamara.

Umukozi wa IBUKA ushinzwe by’umwihariko urwibutso rwa Nyanza asobanurira abana ubugome bw’indengakamere Jenoside yakoranywe n’uburyo ingabo zari iza RPFzabashije kugira abo zirokora.


Miss Rwanda 2018, Iradukunda Liliane we yasabye abakiri bato gukoresha neza imbaraga zabo mu buryo bwubaka igihugu bakirinda, bakigira ku makosa yakozwe na bagenzi babo mu 1994 bashutswe bakaba ibikoresho by’ubuyobozi bubi bigatuma bishora mu bikorwa bibi bya Jenoside.

Nyampinga Iradukunda Liliane yasabye abakiri bato gukoresha neza imbaraga zabo mu buryo bwubaka igihugu, aha yarimo afasha abana gucana urumuri rw'icyizere.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Uburezi, Uwimana Augustin; umukozi wayo ushinzwe amashuri yisumbuye wari uyihagarariye yashimiye Ndayisaba ku gitekerezo cyiza yagize cyo gufasha abana bato kwibuka bagenzi babo bari mu kigero kimwe bishwe muri Jenoside.


Uwimana yagize ati: “Mu by’ukuri Minisiteri y’Uburezi ifata iki gikorwa cyabaye uyu munsi nk’igikorwa gikomeye cyane mu rwego rwo kubaka Umunyarwanda muzima. Ni igikorwa kiba gitangiriye mu bana bato cyane kandi abo bana bari mu nshingano zacu nka MINEDUC zo kubarera bakavamo Abanyarwanda bafite indangagaciro kandi bazi ubwenge.”


Yakomeje avuga ko hari uburyo nka Minisiteri basanzwe bakorana na Ndayisaba bamuha inkunga mu bitekerezo kandi ko bazamomeza kumuba hafi.
 

Ndayisaba Fabrice, Miss Iradukunda Liliane na Uwimana Augustin ubwo bashyiraga indabo aharukiye imibiri y'abatutsi mu rwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!