Komiseri Yenigun wo muri LONI yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSCA!

 Inshamake   Ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019, Ata Yenigun, uyu akaba ari Komiseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).

Komiseri Yenigun wo muri LONI yasuye abapolisi b’u Rwanda bari muri MINUSCA!

 Inshamake   Ku Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2019, Ata Yenigun, uyu akaba ari Komiseri uyobora ishami rishinzwe gutoranya no kwinjiza abapolisi mu kazi ku cyicaro gikuru cy’umuryango w’abibumbye i New York, yasuye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye (LONI) bwo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Bangui mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa (MINUSCA).

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Aherekejwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro(MINUSCA) muri iki gihugu, Brig. Gen. Ossama el Moghazy ndetse n’umuyobozi ushinzwe agashami k’imicungire ya Polisi muri LONI, Senior Superintendent of Police (SSP) Jessica Van Der Werf, Komiseri Yenigun yakoze uru  ruzinduko rwari  mu rwego  rwo kureba ko aba bapolisi  bakora akazi kabo neza nk’uko bagatumwe.
 
Aba bayobozi bakaba bakiriwe n’uhagarariye itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda muri Central Africa,  Senior Superintendent of Police (SSP) Alex Fata, wabanje kubatembereza inkambi y’aho abapolisi baba, ibikorwa remezo bihari n’ibikoresho bafite ndetse n’uburyo babicunga, anababwira ku byerekeranye n’akazi k’abapolisi, uburyo bitabira akazi, imibereho myiza n’ibikorwa bitandukanye bakora kuva bahagera.

Abayobozi batemberejwe inkambi y’aho abapolisi baba, ibikorwa remezo bihari, bikoresho bafite ndetse berekwa n’uburyo babicunga.


 
SSP Alex Fata yashimiye ubuyobozi bwa MINUSCA n’abaturage ba Central Africa  uburyo badahwemye kubafasha no kubaba hafi ndetse n’imikoranire myiza babagaragarije bakorohereza itsinda ry’abapolisi ayoboye gutuma bagera ku nshingano zabo.


 
SSP Fata yagize ati

Turizera ko tuzakomeza gufatanyiriza hamwe n’ubwitange tukagira umutekano n’amahoro birambye mu baturage ba Central Africa. Kandi turabasezeranya ko tuzakomeza imbaraga n’umurava byose  tukabikora ku neza y’abaturage b’iki gihugu cya Repubulika ya Central Africa.

SSP Alex Fata uyobora itsinda rya kane ry'abapolisi b'u Rwanda bari muri  MINUSCA ubwo yasobanuriraga abayobozi babasuye imikorere ya Polisi y'u Rwanda iri mu butumwa bw'amahoro.

Iri tsinda rya kane(4) ry’abapolisi  b’u Rwanda ryagiye mu gihugu cya Repubulika ya Central Africa mu kwezi kwa mbere uyu mwaka,  rikaba riba mu mujyi mukuru w’iki gihugu Bangui, rifite inshingano zo kurinda abayobozi b’iki gihugu ndetse n’abandi bakozi b’umuryango w’abibumbye, aho muri aba bapolisi harimo by’umwihariko umutwe wihariye ushinzwe kurinda Minisitiri w’intebe wa Centre Africa, Minisitiri w’ubutabera, Perezida w’inteko ishinga amategeko, intumwa zihariye z’umuryango w’abibumbye, guherekeza abanyamahanga b’abanyacyubahiro basura iki gihugu, kurinda abasivili ndetse bagakora n’ibindi bikorwa bitandukanye.


 
Komiseri (Rtd) Yenigun yashimiye u Rwanda uburyo rwuzuza rukanubahiriza inshingano z’umuryango w’abibumbye aho babungabunga amahoro hirya no hino ku isi, anashimira by’umwihariko iri tsinda ry’abapolisi b’u Rwanda abifuriza gukomeza kugira imbaraga.


 
Yenigun yagize ati

Uyu munsi w’uru ruzinduko uranejeje mu buryo budasanzwe, Polisi y’u Rwanda imaze kugera ku rwego rushimishije mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye nk’uko bigaragara. Turashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yo idahwema kohereza abapolisi bayo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye. Ibyiza mukora ni ntagereranwa, umuhate n’umurava n’uburyo mubitegura turabibona iyo tubasuye nk’uku, nta gushidikanya, ibi biratwereka  ko musohoza ubutumwa bwa Loni uko bikwiye, kandi irabizirikana.

 

Komiseri Yenigun weretswe byinshi ku mikorere y'abapolisi b'u Rwanda bari MINUSCA, yashimye u Rwanda uburyo rwuzuza rukanubahiriza inshingano z’umuryango w’abibumbye.

 
U Rwanda rufite amatsinda atatu  mu gihugu cya  Repubulika ya Central Africa, buri tsinda rikaba rigizwe n’abapolisi 140; aho amatsinda abiri ashinzwe kurwanya imyigaragambyo, gucungira umutekano abaturage, uburinzi, guherekeza abayobizi  ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye, hakaba n’abapolisi 29 bakora nk’abajyanama ba Loni. 

Nyuma y'uru ruzinduko, Komiseri Yenigun n'abari bamuherekeje bafashe ifoto y'urwibutso n'abapolisi b'u Rwanda.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!