‘Korean Ambassador’s Cup’ igiye kuba ku nshuro ya munani mu isura nshya

 Inshamake   Kuva tariki 23 kugera kuri 24 Ukwakira 2021, i Kigali hazabera irushanwa rya Taekwondo “Korean Ambassador’s Cup”, aho kuri iyi nshuro nta kipe yo hanze izaryitabira.

‘Korean Ambassador’s Cup’ igiye kuba ku nshuro ya munani mu isura nshya

 Inshamake   Kuva tariki 23 kugera kuri 24 Ukwakira 2021, i Kigali hazabera irushanwa rya Taekwondo “Korean Ambassador’s Cup”, aho kuri iyi nshuro nta kipe yo hanze izaryitabira.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni irushanwa rizabera muri Petit Stade i Remera, aho ku nshuro yaryo ya munani, rizitabirwa n’abakinnyi batandukanye b’amakipe y’imbere mu gihugu, nk’uko Igihe cyabyanditse.

 

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Taekwondo (RTF) ryongeye gutegura irushanwa rya “Korean Ambassador’s Cup” mu gihe ritabaye mu mwaka ushize wa 2020 kubera icyorezo cya Covid-19, ndetse n’uyu mwaka rizaba mu buryo bwihariye, rinitabirwe n’amakipe yo mu Rwanda gusa, aho kuzamo ayo mu bindi bihugu nk’uko byari bisanzwe bigenda.

 

Aganira n’abanyamakuru, Umuhuzabikorwa wa “Korean Ambassador’s Cup 2021”, Mboganigaba Boniface, yavuze ko bitewe n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19, hari impinduka zizaba mu irushanwa ry’uyu mwaka.

 

Yagize ati

Twari tumaze kumenyera ko iri rushanwa rihuza amakipe yo mu bihugu byo muri aka karere, ariko kuri iyi nshuro hazakina amakipe yo mu Rwanda gusa. Ikindi ni uko twagerageje kugabanya ibyiciro kugira ngo tugabanye ubucucike, byose bikaba bijyanye no kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19.

 

Yakomeje ashimira Minisiteri ya Siporo na Ambasade ya Koreya y’Epfo mu Rwanda babafashije kuko bo nk'Ishyirahamwe byari bigoye bitewe n’uburyo bakinamo.

 

Ni mu gihe Umuhuzabikorwa wungirije w’Irushanwa, Bagabo Placide, yavuze ko mu irushanwa ry’uyu mwaka hateganyijwe ibihembo by’amafaranga ku bakinnyi bazitwara neza, aho mu byiciro by’abakuru n’abato mu bagabo n’abagore ndetse n’abafite ubumuga hazakinwa imikino yo kurwana ndetse n’iyo kwiyerekana, abitwaye neza uretse imidari banahabwe ibihembo bigera ku mafaranga ibihumbi 100 Frw. 

Umuhuzabikorwa wa “Korean Ambassador’s Cup 2021”, Mboganigaba Boniface(ibumoso), Umuhuzabikorwa wungirije, Placide Bagabo(hagati) n'umwe mu bafatanyabikorwa mu kiganiro n'itangazamakuru.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 22 Ukwakira 2021, ari bwo hazarebwa abakinnyi bazitabira(ahitezwe abatarenze 100 mu byiciro byose), bakanapimwa ibilo kugira ngo bashyirwe mu byiciro, ubundi bazajye bapimwa mu gitondo mbere y’uko barushanwa, ni mu gihe kandi n’abafana bikingije, bafite ibisubizo byo mu masaha 48 bigaragaza ko batarwaye Covid-19, bazaba bemerewe kureba imikino ku buntu.

 

Irushanwa rya “Korean Ambassadors Cup” ryaherukaga kuba mu 2019, ryegukanywe na Paradisso yo muri Kenya, ikurikirwa na Dream TC yo mu Rwanda ari nayo yari yegukanye iri rushanwa mu 2018.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!