KVC y’abagore yifuza kwitwara neza, aho na basaza babo bari mu nzira bagaruka!

 Inshamake   Nyuma yo gusoza ku mwanya wa kane mu mikino ya Playoffs, ikipe ya Kigali Volleyball Club y’abagore(KVCW) yiteguye gutangira neza umwaka utaha w’imikino, aho ngo na basaza babo bashobora kugaruka.

KVC y’abagore yifuza kwitwara neza, aho na basaza babo bari mu nzira bagaruka!

 Inshamake   Nyuma yo gusoza ku mwanya wa kane mu mikino ya Playoffs, ikipe ya Kigali Volleyball Club y’abagore(KVCW) yiteguye gutangira neza umwaka utaha w’imikino, aho ngo na basaza babo bashobora kugaruka.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Muri Volleyball y’u Rwanda iyo uvuze izina KVC, buri wese yibuka ikipe y’abagabo yanyuzemo impano nyinshi muri uyu mukino, ikitwaraga neza ndetse ikanatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.


Gusa iyi kipe yaje kugenda nka nyomberi hasigara bashiki babo, nabo bagiye bagerageza uko bashoboye bigendanye n’amikoro y’abakurikirana ubuzima bwayo umunsi ku wundi, gusa igakomeza kwitabira amarushanwa atandukanye ahuza abakina uyu mukino mu Rwanda.


Mu gushaka kumenya aho iyi kipe ihagaze nyuma yo gusoza imikino ya Playoffs ku mwanya wa kane ari nawo wa nyuma, Umusare.co.rw twaganiriye n’umutoza w’iyi kipe, Bwana Sibomana Viateur ndetse n’umuyobozi w’iyi kipe Bwana Ruterana Fernand Sauveur, batubwira uko babona iyi kipe ndetse na gahunda bayifitiye mu mwaka utaha w’imikino.


Umutoza Sibomana Viateur avuga ko kuba barasoje ku mwanya wa kane kuri we yawishimiye bigendanye n’uko biteguye agereranije n’andi makipe na cyane ko yo aba afite aho akura, dore ko kuri we amikoro ari cyo kintu cy’ibanze kugira ngo ikipe yitware neza n’ubwo waba ufite ibikoresho n’abakinnyi beza, gusa yemeza ko afite abakinnyi beza nibamwongereramo abandi bake hakabaho no kugira ahaboneka amikoro abafasha, umwaka utaha azaza nibura mu makipe abiri ya mbere.

Bwana Sibomana Viateur asanga ikipe atoza yaritwaye neza bigendanye n'imyiteguro n'amikoro.


Bwana Ruterana Fernand Sauveur uyobora iyi kipe, avuga ko bagerageza uko bashoboye n’ubwo biba bitoroshye, ariko umwaka utaha bizagenda neza kuko barimo kuvugana n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ku buryo wabatera inkunga kandi birimo kugenda neza, bityo yizeye ko umwaka utaha w’imikino bizagenda neza.

Umujyi wa Kigali n'ubuyobozi bw'iyi kipe bari mu biganiro byo kuyitera inkunga kandi birimo kugenda neza.


Avuga ku kugaruka kw’ikipe y’abagabo kuba yagaruka, Ruterana unaherutse gutorerwa kuyobora Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball mu karere ka gatanu (CAVB Zone V) igizwe n’ibihugu 12, yavuze ko nabo bari mu bitekerezo ko nabo bagaruka kuko nabyo ari bimwe mu byo barimo kuganira n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, aho biteguye ko ubwo bushobozi nibuboneka nabo bazaza kandi bakaza ari ikipe ifite ingufu nk’uko yahoze.

Bwana Ruterana Fernand Sauveur uyobora KVC, akaba anaherutse gutorerwa kuyobora CAVB Zone V, avuga ko hari icyizere ko n'ikipe y'abagabo izagaruka.(Ifoto: Google)


Biteganijwe ko igihe shampiyona y’umwaka utaha w’imikino mu mukino wa Volleyball uzatangirira bizemezwa mu nteko rusange idasanzwe y’Ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB), iteganijwe tariki 19 Ukuboza uyu mwaka wa 2020.

Umutoza Viateur ngo niyongeramo abakinnyi bake, bakabona amikoro ikipe ikabasha kubaho, we n'abakobwa be bazaza nibura mu myanya ibiri ya mbere.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!