Kwibuka 24: RMC yibukije abanyamakuru inshingano zabo.

 Inshamake   Mu gihe u Rwanda n’Isi yose bibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC), rwifatanyije n’Abanyarwanda bose mu bikorwa byo kwibuka, runibutsa abanyamakuru kuzirikana inshingano zabo.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Rwanda Media Commission nayo yibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda; ishingiye ku biteganywa n’amahame ngengamyitwarire y’umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda nk’uko yahinduwe kuwa 5 Mata 2014; nk’urwego rufite inshingano zo kugenzura imikorere y’itangazamakuru n’imyitwarire y’abanyamakuru umunsi ku wundi, iributsa abanyamakuru bose hamwe n’abandi banyamwuga b’itangazamakuru kuzirikana inshingano zabo no gutanga umusanzu wabo mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi bigaragara mu itangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara na RMC, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Mata 2018, hasigaye umunsi umwe ngo hatangire icyumweru cy’icyunamo aricyo kinatangira iminsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Iri niryo tangazo rigenewe Abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara n'ubuyobozi bwa RMC.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!