Kwibuka 25: Ubufaransa buzahagararirwa n’umudepite ukomoka mu Rwanda!

 Inshamake   Nyuma yo gutumirwa mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari ntazaza mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite usanzwe ukomoka mu Rwanda.

Kwibuka 25: Ubufaransa buzahagararirwa n’umudepite ukomoka mu Rwanda!

 Inshamake   Nyuma yo gutumirwa mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wari ntazaza mu Rwanda, ahubwo azahagararirwa n’umudepite usanzwe ukomoka mu Rwanda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uwo mudepite witwa Hervé Berville wo mu ishyaka rimwe na Emmanuel Macron ari ryo ‘La République en marche (LREM)’ni we uzahagararira u Bufaransa, akazaba ari kumwe n’itsinda ry’abandi badepite.


Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe ni bwo u Rwanda rwari rwatumiye Perezida Macron, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira ubwo butumire bw’u Rwanda kubera imyiteguro y’amatora ateganyijwe mu minsi ya vuba i Burayi, icyakora akaba ngo yahisemo undi muntu yizeye wamuhagararira neza i Kigali.

U Rwanda rwari rwatumiye Perezida Macron, gusa ibiro by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa byatangaje ko Emmanuel Macron atazitabira ubwo butumire.


Hervé Berville ni umudepite ukiri muto w’imyaka 29 y’amavuko, akaba afite inkomoko i Kigali mu Rwanda, ari na ho yavukiye, dore ko mu mwaka wa 1994 ubwo yari afite imyaka ine y’amavuko yabonye umuryango wo mu Bufaransa umurera, umurerana n’abandi bana batatu wari ufite, kuko yari imfubyi.

Depite Hervé Berville yavukiye mu Rwanda aza kujyanwa n'umuryango wamureraga ukomoka mu Bufaransa kuko ari imfubyi, birangira abaye umudepite uhagarariye ishyaka ‘La République en marche' (LREM). rya Perezida Emmanuel Macron.


Ni mu gihe ikinyamakuru Jeune Afrique cyanditse ko kuba Hervé Berville yagiriwe icyizere cyo guhagararira mu Rwanda umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, mu gihe yashoboraga kohereza umuminisitiri, ari ikimenyetso cyiza kigaragaza icyizere uwo mudepite afitiwe na Perezida Macron.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!