Lulu wahamwe n’icyaha cyo kwica umukinnyi wa filimi Steven Kanumba yafunguwe!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru, Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe n’icyaha cyo kwica Kanumba Steven yavuye muri gereza, igifungo cy’imyaka ibiri yahawe gisimbuzwa imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Lulu wahamwe n’icyaha cyo kwica umukinnyi wa filimi Steven Kanumba yafunguwe!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Gicurasi 2018 bitegetswe n’Urukiko Rukuru, Elizabeth Michael[Lulu] wahamwe n’icyaha cyo kwica Kanumba Steven yavuye muri gereza, igifungo cy’imyaka ibiri yahawe gisimbuzwa imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Citizen, igihano Michael Lulu yari yarakatiwe cyavunjwemo imirimo nsimburagifungo[community service] azakora ari hanze, aho Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Amagereza muri Tanzania, Lucas Mboje yemeje iby’ifungurwa rya Lulu, yavuze ko Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.


Lucas Mboje yagize ati“Nibyo, igihano Lulu yari yarahawe cyasimbujwe imirimo ifitiye igihugu akamaro. Yarekuwe kuwa Gatandatu ahagana saa mbili za mugitondo. Ndashaka ko bisobanuka neza, aracyari imfungwa ariko igihano cye cyahinduwemo gukora imirimo azakorera hanze.”

Lucas Mboje  Amagereza muri Tanzania, yemeje iby’ifungurwa rya Lulu, aho Urukiko rwamurekuye kuwa 9 Gicurasi 2018 ariko ava muri Gereza kuri uyu wa 14 Gicurasi 2018 nyuma y’amezi arindwi yari amaze afunzwe.


Mu ijoro ryo ku itariki ya 6 Mata 2012 nibwo Elizabeth Michael yajyanwe mu gihome nyuma y’urupfu rw’icyamamare muri sinema ya Tanzania, Steven Kanumba ashinjwa kuba ari we wishe uyu musore bakundanaga, aho yafungiwe igihe kigera ku mwaka muri Gereza ya Segerea nyuma aza gufungurwa by’agateganyo.


Mu iburanisha ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja uyu mukobwa icyaha yari akurikiranyweho bityo rutegeka ko afungurwa by’agateganyo, ariko Ubushinjacyaha bwajuririye uwo mwanzuro biza kwemezwa ko uru rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru, ndetse ku wa 13 Ugushyingo 2017, Umucamanza mu Rukiko Rukuru Sam Rumanyika yasomye imyanzuro y’urubanza rwa Elizabeth Michael[Lulu] ashimangira ko agomba gufungwa imyaka ibiri ndetse ahita asubizwa muri Gereza.

Urukiko rwisumbuye rwa Kisutu rwari rwanzuye ko nta bimenyetso bishinja Lulu, Ubushinjacyaha bujuriye Umucamanza mu Rukiko Rukuru ashimangira ko agomba gufungwa imyaka ibiri.


Imyanzuro y’urukiko igaragaza ko Lulu ari we wishe nyakwigendera Steven Kanumba wahoze ari umukunzi we, aho yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri muri gereza nyuma y’uko mu mwaka wa 2012 yari yafunguwe by’agateganyo ubutabera bugakomeza gushakisha ibimenyetso uyu mukobwa ari hanze.

Nyakwigendera Steven Kanumba wari icyamamare muri filimi ya Tanzaniya yishwe n'uwahoze ari umukunzi we.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!