Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye i Malakal yashimye cyane abapolisikazi b’u Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, umuryango w’abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo; ni imidari ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu.

Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye i Malakal yashimye cyane abapolisikazi b’u Rwanda!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira 2019, umuryango w’abibumbye wambitse abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo; ni imidari ishimangira ubwitange buranga aba bapolisi mu gushimangira ituze, umutekano n’amahoro muri kiriya gihugu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Abapolisi bambitswe  imidari bari mu mutwe ushinzwe kurinda inkambi y’impuzi ziri ahitwa i Malakal, mu Ntara ya Upper Nile, bayobowe  na Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira.

 

Madamu Hazel Dewet uyobora intumwa z’umuryango w’abibumbye ziri muri kariya gace ka Malakal niwe wari umuyobozi mukuru muri uyu muhango ndetse ni nawe wambitse aba bapolisi b’u Rwanda imidali.

 

Hari kandi umuyobozi ushinzwe imikorere y’apolisi  b’umuryango w’abibumbye bakorera muri icyo gihugu (UNPOL Chief of Staff),  Assistant Commissioner of Police (ACP) Barthelemy Rugwizangonga wari anahagaraiye umuyobozi  wa polisi y’umuryango  w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo, umuyobozi  wa polisi ya Loni ikorera mu gice cy’Amajyaruguru ya Sudani y’Epfo  Brig. Gen Johnson Akou Adjei Koffi, Komiseri wa Polisi ya Sudani y’Epfo mu gace ka Malakal  Maj. Gen Chol Atem n’abayobozi batandukanye bayoboye imitwe y’ intumwa zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo  ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye ndetse n’abayobozi bo muri iki gihugu.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'abayobozi batandukanye bari mu butumwa bw'amahoro i Malakal muri Sudan y'Epfo.

Ni umuhango waranzwe n’ibirori bitandukanye birimo akarasisi, imyitozo ngorora mubiri ndetse n’imbyino gakondo ziranga umuco nyarwanda zabyinwe n’abapolisi b’u Rwanda bari bagiye kwambikwa imidali.

 

Madamu Dewet yashimiye abapolisi b’u Rwanda ubunyamwuga bwabo ndetse n’uruhare rwabo mu gushyigikira isinywa ry’amasezerano y’amahoro muri Sudani y’Epfo, ashimangira cyane uruhare rw’abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu ikiciro cyabo cya Gatatu(RWAFPU-3 ).

 

Yagize ati

Iki ni ikimenyetso cy’uko umurimo wo kubungabunga amahoro  atari uw’abagabo bonyine, kwitanga mutizigama kwanyu byagaragaje ko mwateguwe  bihagije kandi bitera umuhate abantu kuba bakwihanganira ibihe byose banyuramo,  byakuyeho impungenge  z’uko mutakuzuza neza inshingano zanyu, mwabikoze neza kandi  n’ubunyamwuga buhebuje ndetse no mubihe wabonaga ko bigoye.

 

Yakomeje avuga ko imidali bambitswe isobanuye umuhate mu guhuza abaturage ba Sudani y’Epfo no kubungabunga amahoro muri iki gihugu, anavuga ko umuryango w’abibumbye ushimishwa n’umurava w’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mahanga.

 

ACP Barthelemy Rugwizangoga  yashimiye leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo  mu kohereza abapolisi mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye  ndetse no kuziba icyuho cy’uburinganire cyari  mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, anashimira abapolisi bambitswe imidali ku bwitange no kubaka icyizere mu bo bari bashinzwe kurindira amahoro, ibikorwa bitandukanye bagenda  bageza ku baturage birimo kurwanya ihohotera rikorewa abagore, gucunga umutekano ndetse n’ibindi bikorwa bya kiremwamuntu bagenda bagaragaza.

 

Mu ijambo rye umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambwitswe imidali, ACP Paul Gatambira yashimiye ubuyobozi bw’umuryango w’abibumbye, leta ya Sudani y’Epfo, ubuyobozi bwa polisi y’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu ndetse n’abaturage b’iki gihugu ku bufatanye bagaragarije umutwe ayoboye kugira ngo ushobore kugera ku nshingano zawo.

 

ACP Paul Gatambira yagize ati

Nagira ngo mvuge ko bitari koroha iyo tutagira ubufasha bwanyu, kudutera ingabo mu bitugu, ubufatanye bwanyu ndetse n’inama zanyu byaradufashije cyane tubasha gukora neza inshingano zacu.

 

Yakomeje avuga ko bahakuye ubunararibonye  mu bintu bitandukanye  no  gushobora gukemura ibibazo  bitari byitezwe ndetse no guhangana n’imbogamizi, ibintu bizanabafasha nibasubira mu gihugu cyabo ndetse n’ahandi bazakenerwa, anaboneraho gushimira abapolisi  bagenzi be bambitswe imidali kubera ubunyamwuga bwabaranze, umuhate, gukorera hamwe nk’ikipe ndetse no gukora cyane; anashimira cyane abaturage bo mu gace ka Malakal  ku bufatanye bwabo mu bikorwa byo kubabungabungira amahoro.

Madamu Hazel Dewet washimiye akanashimangira ubunyamwuga bw'abapolisikazi b'u Rwanda, ubwo yambikaga umudari ACP Paul Gatambira  wavuze ko abaturage bo mu gace ka Malakal bagize uruhare rukomeye  mu bikorwa byo kubabungabungira amahoro. 

Uyu mutwe w’abapolisi b’u Rwanda bashinzwe kubungabunga amahoro muri aka gace ka Malakal  wakagezemo  mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018, aho bafite inshingano zo kurinda abaturage bagera ku bihumbi 32 ( 32,000) bakuwe mu byabo n’intambara, ndetse no kubagezaho ibikorwa bitandukanye by’isuku n’indi mibereho myiza.

Abapolisi 240 b'u Rwanda bageze mu gace ka Malakal mu Ugushyingo umwaka ushize wa 2018 nibo bambitswe imidari kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2019.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!