Maico Money Transfer na Dahabshill Rwanda batangije ubufatanye bwo kwagura serivisi zo kohererezanya amafaranga

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, sosiyeti ya Maico Money Transfer ku bufatanye na Dahabshill Rwanda batangije ubufatanye bugamije kwagura umuyoboro na serivisi zo kwakira no kohereza amafaranga hanze y'igihugu.

Maico Money Transfer na Dahabshill Rwanda batangije ubufatanye bwo kwagura serivisi zo kohererezanya amafaranga

 Inshamake   Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Nzeri 2020, sosiyeti ya Maico Money Transfer ku bufatanye na Dahabshill Rwanda batangije ubufatanye bugamije kwagura umuyoboro na serivisi zo kwakira no kohereza amafaranga hanze y'igihugu.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ubufatanye bushya buzafasha kwagura umuyoboro wa Maico Money Transfer hongerwa umubare w'amashami atangirwaho amafaranga, aho bizakorwa mu bihugu birenga 140 byo hirya no hino ku isi.

 

Avuga kuri ubu bufatanye, Umuyobozi mukuru wa Maico Money Transfer mu Rwanda, Bwana Innocent Higiro yagize ati

Twishimiye ubu bufatanye hamwe na Dahabshill buzadufasha kwagura umuyoboro wacu, abakiriya bacu mu bihugu birenga 140 bazabasha kohereza no kwakira amafaranga.

 

Bwana Higiro yakomeje avuga ko ikintu cy'ibanze bitaho muri Maico Money Transfer ari ugutanga serivisi zinyura abakiriya babagana, bityo bakabasha kwakira no kohereza amafaranga, ashimangira ko bashimishijwe no gukorana na Dahabshill baharanira kugera ku ntego bihaye.

Bwana Innocent Higiro uyobora Maico Money Transfer avuga ko ubufatanye na Dahabshill buzatuma abakiriya babo bo mu bihugu birenga 140 bagerwaho na serivisi nziza bohereza banakira amafranga.

Ni mu gihe Bwana Mustafe Sheikh Adan Amin, Umuyobozi mukuru wa Dahabshill Rwanda we yagize ati

Kugira ubufatanye na Maico Money Transfer bizadufasha gushimangira ko duhari, akaba ari n'uburyo bwo kongera ubushobozi bwo kubona amafaranga muri ibi bihe abantu batakibasha gukora ingendo mu buryo bworoshye, bakaba bagomba gukora ubucuruzi bwabo batavuye aho bari cyangwa gufasha imiryango yabo iba mu bice bitandukanye ku isi.

Bwana Mustafe Sheikh Adan Amin asanga ubu bufatanye buzorohereza abantu kohererezanya amafaranga muri ibi bihe gukora ingendo bitoroshye.

Maico Money Transfer inakora ibijyanye no kuvunja amafaranga(Forex bureau), itanga serivisi zo kohereza no kwakira amafaranga mu Bushinwa binyuze muri Ràpidocash, muri Dubai, mu Burayi no mu bindi bice by'isi ku bufatanye na Western Union, Money Exchange na Dahabshill.

 

Binyuze mu gukorana n'impuguke mu bijyanye n'imyishyurire mpuzamahanga hamwe n'ibijyanye n'amadovize, Maico Money Transfer ifasha abantu kohereza no kwakira amafaranga bohererejwe n'inshuti, imiryango yabo cyangwa abo bakorana ubucuruzi mu buryo bwihuse, bwizewe kandi buhendutse.

 

Ni mu gihe Maico Money Transfer ari ikigo cyemerewe gukorera mu Rwanda nk'uko bigaragazwa n'icyangombwa nimero 08/2015 cyatanzwe na Banki Nkuru y'u Rwanda(BNR) tariki 13 Ugushyingo 2015.

Bwana Innocent Higiro uyobora Maico Money Transfer na Bwana Mustafe Sheikh Adan Amin uyobora Dahabshill Rwanda, ubwo batangizaga ubufatanye ku mugaragaro.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!