Maria na Consolata bavutse bafatanye bapfuye!

 Inshamake   Ku myaka 22 y’amavuko, Maria na Consolata, impanga zavutse zifatanye muri Tanzania, zigakura kugeza aho zari zigeze muri kaminuza zigifatanye zapfuye, aho zari mu bitaro by’ahitwa i Iringa.

Maria na Consolata bavutse bafatanye bapfuye!

 Inshamake   Ku myaka 22 y’amavuko, Maria na Consolata, impanga zavutse zifatanye muri Tanzania, zigakura kugeza aho zari zigeze muri kaminuza zigifatanye zapfuye, aho zari mu bitaro by’ahitwa i Iringa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Urupfu rwabo rwababaje benshi muri Tanzania, benshi bakaba banditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wabo babicishije ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na Perezida wa Tanzania John Magufuli hari hashize iminsi abonanye n'izo mpanga yavuze ko ababajwe n'urupfu rwabo.

Perezida Magufuri yari amaze  iminsi asuye izi mpanga aho zari zirwariye mu bitaro.


Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Perezida Magufuli yanditse ati:

Nababajwe n'urupfu rwa Maria na Consolata. Igihe nabasangaga mu bitaro, basabiye igihugu cyacu. Barota kuzakorera igihugu cyabo.


Maria na Consolata bari bafite imyaka 22 barezwe n'ababikira b'abagatolika kuva bakivuka, bari bakoze ibizamini bya Leta bisoza  amashuri yisumbuye mu ishuri rya Udzungwa riherereye mu mujyi wa Iringa, mu majyepfo ashyira uburengerazuba  bwa Tanzania barabitsinda, ndetse mu mwaka ushize, bajya kwiga muri kaminuza ya Ruaha ya katolika, aho batangiye kwiga mudasobwa (ordinateur) mbere y'uko amashuri atangira mu kwezi kwa cumi.

Abinyujije kuri Twitter, Perezida Magufuli yagaragaje akababaro yatewe n'urupfu rwa Maria na Consolata.

Ubuzima bwa Maria na Consolata
Maria na Consolata Mwakikuti bavukiye mu karere ka Makete mu majyepfo ashyira uburengerazuba  bwa Tanzania mu mwaka wa 1996, biga mu ishuri ribanza rya Ikonda mbere yo kujya mu mashuri yisumbuye ya Maria Consolata n’irya Udzungwa mu karere ka Kilolo.


Izi mpanga zabanje kugira indwara y'umutima, hanyuma mu kwezi kwa cumi n’abiri bajyanwa mu gice kivura indwara z'umutima cya Jakaya Kikwete mu bitaro by'igihugu bya Muhimbili, i Dar es Salaam, aho bamaze amezi abiri, gusa kuva icyo gihe bagiye barwaragurika cyane.


Ubwo bari bamaze gutsinda ibizamini bibemerera kujya kwiga muri Kaminuza, Maria na Consolata baranezerewe ndetse barishima cyane banavuga icyo bifuza kugeraho mu buzima bwabo.


Consolata yagize ati:

Twumvise ko twatsinze twibereye mu rugo, turi mu bikorwa byacu bya buri munsi, batubwira ko amanota yabonetse kandi ko twatsinze, mbere yaho twakomezaga twibaza niba tuzatsinda, kandi murabizi ko umuntu adashobora kwiyemera ngo yaratsinze.

Bimwe mu byashimishije Maria na Consolata mu buzima bwabo ni ugutsinda ibizamini bya Leta bibemerera kujya muri Kaminuza.

Icyo gihe banasobanuye icyatumye bahitamo kwiga muri kaminuza ya Ruaha mu ntara basanzwe babamo, bitandukanye n'abandi banyeshuri bakunda guhindura aho bigaga mu mashuri yisumbuye.


Bagize bati:

Icya mbere dukunda uko Iringa hameze, ntitwashatse kujya i Dar es Salaam kubera dukunda kubana n'abatureze, ababikira badukurikiranye kuva tukiri bato, icya kabiri, izindi ntara ziri kure y'aho tuba. Ikindi ni ukubera uko tumeze, ntidushobora kuba ahantu hashyushye. Mu mujyi wa Iringa harakonje kandi tumaze kuhamenyera.”


Ni mu gihe Maria na Consolata bahoraga bashishikariza ababyeyi ngo bite ku bana babo bafite ubumuga, aho bavugaga ko nta kidashoboka nabo bashobora kugera kuri byinshi baramutse bitaweho bagafatwa kimwe n’abandi  bana.

Aba bakobwa bahoraga bashishikariza ababyeyi kwita ku bana babo bafite ubumuga, kuko nabo bashobora kugera kuri byinshi baramutse bafashwe kimwe n’abandi  bana.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!