Mark Zuckerberg washinze facebook yagizwe uwa gatatu mu baherwe bambere bayoye abandi kw’isi.

 Inshamake   Mark Zuckerberg wakoze urubuga rwa Facebook yagizwe uwa gatatu mu bantu batunze amafaranga menshi cyane, uyu muherwe uzwi cyane mu ikoranabuhanga yanagaragaye ku rutonde rw’abantu bigaruriye ubuzima bwa benshi kubera uburyo urubuga rwa facebook rukunzwe gukoreshwa cyane.

Mark Zuckerberg washinze facebook yagizwe uwa gatatu mu baherwe bambere bayoye abandi kw’isi.

 Inshamake   Mark Zuckerberg wakoze urubuga rwa Facebook yagizwe uwa gatatu mu bantu batunze amafaranga menshi cyane, uyu muherwe uzwi cyane mu ikoranabuhanga yanagaragaye ku rutonde rw’abantu bigaruriye ubuzima bwa benshi kubera uburyo urubuga rwa facebook rukunzwe gukoreshwa cyane.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ubushakashatsi bwakozwe na Bloomberg Billionaires bwerekanye ko Mark Zuckerberg aza ku mwanya wa gatatu nyuma ya Jeff Bezos washinze urubuga rwa Amazon na Bill Gate washinze microsft,aho urubuga rwa facebook rwaje ku mwanya wa gatatu rurushwa na Amazon cyo kimwe na microsoft  agera kuri 2,5%.
Ni ku nshuro ya mbere facebook igaragaye ku mwanya wa gatatu  ari na bwo Mark Zuckerberg yagaragaye mu baherwe batatu ba mbere mu bayoboye isi mu ikoranabuhanga. Ku myaka ye 34, Mark Zuckerberg afite ubukungu bubarirwa muri miliyari 81.7 z’amadollar ya America, aza hejuru ho miliyoni 373 kuri Buffett ufite imyaka igera kuri 87 akaba umuyobozi wa Berkshire Hathaway Inc.

Zuckerberg yaje ku mwanya wa gatatu mu baherwe batunze menshi kw'isi.


Zuckerberg yafashe icyemezo cyo gushora mu mushinga w’urubuga rwa Facebook nyuma y’igihe kirekire ategura umushinga we, yifashishije ikoranabuhanga,  yagiye yoherereza abayoboke b’uru rubuga rwa facebook ubutumwa butandukanye bwagiye buhanahana k’urubuga rwa facebook bushimira buri wese ufite konti kuri uru rubuga rwa facebook. Mu gihe cyabanje gutambuka, facebook yaje kugabanuka agera kumadollari ya America 152.22 mu mezi umunani ashize nyuma y’ibirego byagiye bitambuka aho  facebook yagiye ishinjwa kwivanga mu bya politike, muri bino bihe nk’uko byagaragajwe mu cyegeranyo cyo ku wa gatanu w’icyumweru dushoje, facebook yiyongereyeho agera kumadollari ya Amerika  203.23.  Ikoranabuhanga riza mu myanya ya mbere aho rifashe 15% muri miliyari na miliyari z’abatunze byinshi cyane kuri iyi si, ubushakashatsi ku baherwe bagera kuri Magana atanu ba mbere ku isi bukorwa buri munsi n’ikigo cy’ubushakashatsi cyo muri leta zunze ubumwe za Amerika( i New York). 


Buffett bwa mbere mu mateka yagaragaye ku rutonde rw’abaherwe bakomeye ku isi kuva mu mwaka wa 2006 akaba akunze gufasha ibikorwa bitandukanye hirya no hino ku isi cyane cyane  afasha ibikorwa bidaharanira inyungu. Mu bihe birerutse gutambuka, facebook yatakaje agera kumadollard ya Amerika 152.22 nyuma yo kuba facebook yaragiye iregwa kugira uruhare rwo kwivanga mu bya politic aho ibyegeranyo byagiye bigaragaza ko fecbook yagiye yifashishwa mu nyungu za politic.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!