Maroc yongeye kubura amahirwe yo kuzakira igikombe cy'Isi cyo muri 2026.

 Inshamake   Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique nibyo bihugu byatorewe kuzakira igikombe cy’Isi kizaba mu 2026 bihigitse Maroc mu matora yabereye i Moscow mu Burusiya mu Nteko Rusange ya FIFA yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Kamena 2018.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Maroc yari yakoze ibishoboka byose kugira ngo ibe igihugu cya kabiri cya Afurika cyakiriye igikombe cy’Isi nyuma ya Afurika y’Epfo yagiteguye mu 2010, gusa ntibyayihiriye kuko abanyamuryango benshi ba FIFA batoye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu ifatanyije nabyo, Canada na Mexique.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko aya matora yarangiye Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ibihugu bifatanyije byabonye amajwi 134,mu gihe Maroc yari ishyigikiwe cyane n’ibihugu by’Abarabu na bimwe byo muri Afurika, maze ibona amajwi 65 naho igihugu kimwe ijwi ryacyo riba impfabusa.

Uretse ibihugu bine byari bihanganye bitari byemerewe gutora, ibihugu nka Guam, Puerto Rico, American Samoa na US Virgin Islands nabyo ntibyatoye kuko biyoborwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika haniyongeraho Espagne yari ishyigikiye Maroc nayo itatanze ijwi kuko amatora yabaye Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri iki gihugu, Luis Rubiales adahari kuko yari yagiye kwirukana umutoza w’Ikipe y’Igihugu.

Mu 2026 Igikombe cy’Isi kizaba gifite umwihariko kuko ari ku nshuro ya mbere kizitabirwa n’amakipe 48 aho kuba 32 nk’uko byari bisanzwe.

Amatora y’aho igikombe cy’Isi kizabera yaherukaga kuba mu 2010 muri Afurika y’Epfo akaba aribwo u Burusiya bwahawe kwakira icya 2018 kigomba gutangira kuri uyu wa Kane tariki 14 Kamena 2018,naho Qatar ikaba yarahawe kuzakira icya 2022.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!