Marwa Range ntakiri umusifuzi nyuma yo guhagarikwa na CAF.

 Inshamake   Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Kenya witwa Marwa Range wari waratoranyijwe mu basifuzi bagombaga gukoreshwa mu gihugu cy’u Burusiya mu mikino y’igikombe cy’isi cya 2018 akaza gukurwa k’urwo rutonde nyuma kugaragarwaho amakosa yo kwakira ruswa mu mikino ya CAF, byaje gutuma na CAF imihanira amakosa yamuvuzweho.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

CAF yatangaje ko uyu musifuzi yakuwe ku rutonde rw’abagombaga gukoreshwa mu gihugu cy’u Burusiya nyuma y’uko hari amakuru yavugaga ko yakiriye amafaranga angana n’amadollar ya America ibihumbi bitandatu ( $ 6000) angana n’ama Erro 5,100( £5,100), kuri kino cyumweru CAF yavuze ko  nta bimenyetso bifatika yabonye byemeza uburyo yakiriyemo ayo mafaranga, hashingiwe ku mategeko agenga abasifuzi mu gufata icyemezo cyo guhagarika uno musifuzi kuko byari ubugira kenshi uno musifuzi avugwaho ibintu byo kwakira ruswa.

Bibaye ubugira kabiri uyu musifuzi avugwa mu bitanagazamakuru cyane cyane byo mu gihugu cya Ghana aho byaje gukurikirwa n’iyegura ry’uwungirije umuyobozi wa CAF, Kwesi Nyantakyi kubera ruswa.

Yakuwe k'urutonde rw'abasifuzi bagombaga kukoreshwa mu mikino y'igikombe cy'isi cya 2018, nyuma yo kumenya amakuru yamuvugagaho ajyanye no kuba yarakiriye ruswa.

Abasifuzi bagera kuri 22 bamaze kugerwaho n’ingaruka zo kwakira ruswa muri bo twavuga mo nka Yanissou Bebou wo mu gihugu cya Togo, Jallow Ebrima wo mu gihugu cya Gambia, Denis Dembele wo mu gihugu cya Cote d’ Ivoire cyo kimwe n’abandi batandukanye  bagiye bahamwa na CAF bakurikiranweho ibyaha byo kwakira ruswa.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!