Master Theo ni umwe mu bantu bakanyujijeho mu mikino njyarugamba irimo nka Kung-Fu, Kickboxing yanabereye Perezida, gusa ubu akaba ari mu mukino wa Ganza ball nk’umwe mu banyamuryango bawo, yatangiye gukorana n’uruganda Master Health Ltd rukora imitobe(juices).

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Umusare.co.rw, Theoneste Twagiramungu uzwi nka ‘Master Theo’ yagize ati
Ubu ndimo gukorana n’uruganda Master Health Ltd rukora Sana juices zitandukanye zirimo izikorwa muri apple, mango, orange na blue bull energy ziryoshye kandi zihendutse.

Master Theo yakomeje avuga ko Sana juices zitera abazinyweye imbaraga n’akanyamuneza, aho ngo ushobora kuzisanga hirya no hino mu maduka, butike na alimentation, asaba abacuruzi batarazirangura kugira bwangu kuko zunguka, aho bashobora guhamagara 0785595613.

Sana juices ni imitobe ishobora gukoreshwa ahantu hatandukanye haba mu birori no mu bindi bikorwa bitandukanye, zishobora kandi kwifashishwa n’ababyeyi bazipfunyikira abana bagiye ku ishuri kuko iba ifunganye n’imiheha yazo mu makarito.

GIRICYO UBIVUGAHO