Masudi Juma yerekeje muri Bugesera FC yirukanye Justin Bisengimana!

 Inshamake   Nyuma yo gutandukana na Bisengimana Justin kubera umusaruro utagendanye n’abakinnyi yaguze, ikipe ya Bugesera FC yamaze kumvikana no gusinyisha Masudi Juma ngo ayibere umutoza mukuru.

Masudi Juma yerekeje muri Bugesera FC yirukanye Justin Bisengimana!

 Inshamake   Nyuma yo gutandukana na Bisengimana Justin kubera umusaruro utagendanye n’abakinnyi yaguze, ikipe ya Bugesera FC yamaze kumvikana no gusinyisha Masudi Juma ngo ayibere umutoza mukuru.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Masudi wari umaze iminsi ari umutoza wa Bukavu Dawa yo muri RD Congo yamaze kwemezwa nk’umutoza mukuru wa Bugesera FC, ni nyuma y’aho mu mpera z’icyumweru gishize ikipe ya Bugesera yari yatangaje ko yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye n’umutoza Bisengimana Justin kubera umusaruro muke, aho mu mikino umunani yatoje, yanganyije imikino ibiri (Marines na As Kigali), mu gihe yabashije gutsinda imikino ibiri gusa (Heroes na Muhanga FC), atsindwa imikino ine (APR FC, Rayon Sports, Police FC na Etincelles).

Nubwo Bugesera FC yari yagiye ku isoko ry'abakinnyi ikagura amazina atandukanye afite ubunararibonye, umutoza Justin ntibyamukundiye kubabyaza umusaruro ugaragara.


Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ni bwo ikipe ya Bugesera yamaze gutangaza ko yamaze kwemeza Masudi Juma nk’umutoza mukuru, nyuma y’uko yari yamaze gusezera ku ikipe ya Bukavu Dawa yari amaze iminsi atoza.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 11/11/2019 nibwo umutoza Masudi yateretse umukono ku masezerano yo gutoza Bugesera FC.


Masudi Juma nk’umukinnyi yanyuze mu makipe nka Prince Louis FC, Inter Stars FC z’i Burundi, mu Rwanda akinira APR FC, Rayon Sports na Kiyovu, mu gihe nk’umutoza yatangiriye mu ikipe y'igihugu y'u Burundi yabereye umutoza wungirije, aza kumenyekana cyane muri Rayon Sports yahesheje igikombe cy’Amahoro n’icya shampiyona, anatoza kandi AS Kigali atagiriyemo ibihe byiza, iyi ikaba yarayigezemo  nyuma yo gutandukana na Simba Sports Club yo muri Tanzania yari abereye umutoza wungirije.
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!