Mayor n’umushoferi we batawe muri yombi bafite ibiro 200 bya cocaine

 Inshamake   Umuyobozi w’akarere (Mayor) n'umushoferi we batawe muri yombi mu butayu bwo mu majyaruguru ya Niger bafite ibiro (kg) birenga 200 by'ikiyobyabwenge cya cocaine mu modoka yabo, nk’uko polisi ibivuga.

Mayor n’umushoferi we batawe muri yombi bafite ibiro 200 bya cocaine

 Inshamake   Umuyobozi w’akarere (Mayor) n'umushoferi we batawe muri yombi mu butayu bwo mu majyaruguru ya Niger bafite ibiro (kg) birenga 200 by'ikiyobyabwenge cya cocaine mu modoka yabo, nk’uko polisi ibivuga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Aba bacyekwa uko ari babiri, batatangajwe amazina, bashinjwa kuba bari batwaye ibyo biyobyabwenge babijyanye muri Libya, nyuma yuko bigeze muri Niger mu buryo bwa magendu bivuye muri Mali.

 

Ikigo cya Niger kirwanya ubucuruzi butemewe n'amategeko bw'ibiyobyabwenge cyavuze ko iyi ari yo cocaine ya mbere nyinshi ifashwe icyarimwe muri iki gihugu cyo muri Afurika y'uburengerazuba, aho ubucuruzi bwa magendu bw'ibiyobyabwenge hamwe no gufatwa kwabyo birimo kugenda birushaho kuba ikintu kimenyerewe muri ako karere.

 

Ku wa Gatatu tariki 05 Mutarama 2022, ikigo cya Niger kirwanya ubucuruzi butemewe n'amategeko bw'ibiyobyabwenge, cyitwa Office Central de Répression du Trafic Illégal des Stupéfiants (OCTRIS), cyavuze ko polisi yari ibizi ko hari cocaine nyinshi irimo gutwarwa mu gihugu yerekezwa muri Libya, ndetse ko yari yakomeje kuyikurikirana.

 

Umuvugizi wa OCRTIS Nana Aichatou Ousmane Bako yagize ati

Iperereza ryatumye ku itariki ya kabiri y'ukwezi kwa mbere hafatwa amatafari [imizigo] 199 ya cocaine apima ibiro 214 yose hamwe mu modoka y'ibiro by'umukuru w'akarere muri Fachi.

 

Yakomeje avuga ko iyo modoka yari imaze gusohoka muri Fachi yerekeza muri Libya inyuze mu mujyi wa Dirkou ubwo yahagarikwaga, anavuga ko ari bwo bwa mbere igihugu cye gifashe cocaine nyinshi cyane. 


Madamu Nana Aichatou Ousmane Bako yongeyeho ko ibyo biyobyabwenge byari birimo kwerekezwa i Burayi, aho agaciro kabyo ko mu muhanda kagereranywa ko kagera kuri miliyoni 19 z'amadolari y'Amerika (miliyari 19 mu mafaranga y'u Rwanda).

 

Fachi ni agace karimo amazi (kazwi nka 'oasis') ko mu butayu bwa Ténéré, mu ntera ya kilometero hafi 400 mu majyaruguru y'umujyi wa Agadez, kakaba kazwi nk'akarere k'ubucuruzi bw'ibicuruzwa bitandukanye nk'umunyu n'ibindi.

 

Ni mu gihe kandi aka karere gakoreshwa nk'inzira inyuzwamo ibicuruzwa bya magendu birimo nko gutwara ibiyobyabwenge hagati y'Amerika y'epfo n'Uburayi ndetse no gutwara abimukira mu buryo bwa magendu.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!