Minisitiri w’umutekano wa Leta zunze ubumwe za Amerika yeguye ku mirimo ye

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, Chad Wolf wari Minisitiri w’umutekano muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA)yamenyesheje itsinda bakorana ko yeguye ku mirimo ye.

Minisitiri w’umutekano wa Leta zunze ubumwe za Amerika yeguye ku mirimo ye

 Inshamake   Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mutarama 2021, Chad Wolf wari Minisitiri w’umutekano muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA)yamenyesheje itsinda bakorana ko yeguye ku mirimo ye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Mu butumwa yaboherereje akoresheje iposita, Wolf yagize ati

Mbabajwe no gutera iyi ntambwe kuko nashakaga gukora kugeza iyi guverinoma irangiye. Ariko iki gikorwa kibaye ngombwa kubera ibyabaye vuba aha, harimo n’imyanzuro y’urukiko ku bijyanye n’umuyobozi wanjye.

 

Kuwa Gatatu ushize(tariki 06 Mutarama 2021) nibwo Chad Wolf yari yanenze iby’igitero yise icy’agahomamunwa ndetse n’iterabwoba cyagabwe n’abashyigikiye Perezida Trump ku nyubako y’inteko ishingamategeko, Capitol.

Chad Wolf wari Minisitiri w’umutekano muri Leta zunze ubumwe za Amerika yanenze iby’igitero yise icy’agahomamunwa ndetse n’iterabwoba cyagabwe n’abashyigikiye Perezida Trump kuri Capitol.


Chad Wolf siwe wa mbere uvuye mu mirimo ye nyuma y’iki gitero, dore ko na Minisitiri w’uburezi n’ubwikorezi yeguye ku cyumweru gishize, igikorwa yakoze avuga ko kiri mu rwego rwo kwamagana ihohotera.

 

Aba beguye kandi mugihe FBI yamaze kuburira ko hari ikindi gitero cy’abashyigikiye Donald Trump kiri gutegurwa i Washington kuya 20 Mutarama 2021, ubwo Perezida watowe Joe R. Biden azaba arahira nka Perezida wa 46 wa Leta Zunze ubumwe wa Amerika.


Chad Wolf ukomoka mu ishyaka rya Trump afite imyaka 45 y’amavuko, yatangiye kuyobora minisiteri y’umuteko  mu Ugushyingo 2019; akaba yarashyizweho nyuma y’ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001 hagamijwe kurushaho guhuza politiki y’umutekano n’abinjira mu gihugu.

 

Ku ikubitiro yahisemo kuba uw’agateganyo, aza gushyirwa kuri uyu mwanya byeruye na Donald Trump mu mpera za Kanama 2020, ariko Sena ntiyigeze itora ngo ibyemeze kuko Itegeko Nshinga risaba ko abaminisitiri bemezwa n’umutwe wo hejuru wa Kongere.

 

Ni mu gihe mu minsi ishize ubutabera bwari buherutse kwemeza ko adakwiriye uyu mwanya hanateshwa agaciro ibyemezo bye, ndetse ubwo Kongere yateranaga ku ya 3 Mutarama 2021, Donald Trump yongeye gutanga kandidatire ye muri Sena ariko ayikuramo ku ya 6 Mutarama 2021, nyuma y’amasaha make Chad Wolf anenze ibyari byabereye kuri Capitol.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!