Mu gihe habura amasaha make ngo igikombe cy'Isi gitangire, umukinnyi Mohammed Salah akomeje gutera impungenge ikipe ya Misiri.

 Inshamake   Mu gihe habura amasaha make ngo igikombe cy’isi gitangire, rutahizamu w’ikipe y’igihugu ya Egypt Muhamed Salah akomeje gutera impungenge iyi kipe kuko hataremezwa neza ko azakina umukino wa mbere uzahuza ikipe y’igihugu cye cya Misiri (Egypt) bazaba bahura na Uruguay.

Ibi byatewe n’imvune y’urutugu yagiriye mu mukino wanyuma wa Champions League wahuje Liverpool na Real Madrid akavamo umukino utarangiye kubera kuvunika urutugu nyuma y’uko ahuriye ku mupira na Sergio Ramos wa Real Madrid akamuryamira ukuboko.

Umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Misiri (Egypt) Ehab Lehita yabwiye SuperSports ko hakiri kare ngo batangaze niba Mohamed Salah azakina umukino wa mbere bafite kuwa gatanu w’iki cyumweru bafitanye na Uruguay.

Bwana Lehita yagize ati:

“Arimo arakira gusa haracyari kare ngo dutangaze niba umukino wo kuwa gatanu azawukina. Gusa reka twizere ko azakina”.

Mohamed Salah afite imyaka 25 y’amavuko, akaba amaze gutsindira ikipe ya Liverpool yo mu Bwongereza ibitego 44 muri season ishize.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!