Mu ntara y’Iburasirazuba hadutse indwara idasanzwe yibasiye urutoki!

 Inshamake   Bamwe mu bahinzi batuye mu midugudu ya Nyagitongo na Cyanyamisa yo mu kagali ka Rugarama, umurenge wa Mushikiri ho mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe bikomeye n’indwara idasanzwe imaze gufata insina zigera muri 200 z’amatere(urutoki rukimara guterwa).

Mu ntara y’Iburasirazuba hadutse indwara idasanzwe yibasiye urutoki!

 Inshamake   Bamwe mu bahinzi batuye mu midugudu ya Nyagitongo na Cyanyamisa yo mu kagali ka Rugarama, umurenge wa Mushikiri ho mu karere ka Kirehe bahangayikishijwe bikomeye n’indwara idasanzwe imaze gufata insina zigera muri 200 z’amatere(urutoki rukimara guterwa).

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iyi ndwara  ifata insina zigashya amakoma, kandi ikaba ikomeje kwiyongera aho bavuga ko ishobora gutuma bahura n’inzara ndetse n’ubukene dore ko ubuhinzi bw’urutoki aribwo bakeshaga imibereho yabo yaburi munsi.


Gusa ku ruhande rw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu ntara y’iburasirazuba buvuga ko n’ubwo aribwo bukimenya aya makuru ariko ku wa mbere w’icyumweru gitaha bazohereza umukozi ugomba gukurikirana iby’iki kibazo.


Mukarushema Xaverine ni umwe mu batuye muri aka gace, aho nyuma yo kutwereka mu rutoki rwe uko bimeze yavuze ko iyi  ndwara yaje itunguranye ndetse babanza kuyitiranya n’indwara ya kirabiranya  ngo kugeza ubu imaze gufata umubare munini w’insina ze ngo ibi bikomeje bishobora kumugiraho ingaruka y’inzara na cyane ko aho batuye imibereho yabo ya buri munsi bayikesha ubuhinzi bw’urutoki.


Iyakaremye Innocent ni umuyobozi w’umudugudu wa Cyanyamisa uvugwamo iyi ndwara nawe yemeza ko iyi ndwara yibasiye insina baje gusanga atari kirabiranya bashingiye ku bumenyi bahawe ku buryo iyi ndwara ifata insina  nawe akaba agaragaza ko iyi ndwara idakurikiranywe ngo imenyekane yabateza inzara ikomeye.

Nyuma yo kwibonera ko ubu burwayi bukomeje gukwirakwira mu ntoki zitandukanye zo muri iyi midugudu, Mudaharana Dieudonne, umukozi ushinzwe ubuhinzi n’ubworozi  muri uyu murenge ku murongo wa telephone yadutangarije ko ibimenyetso bitagaragaza ko ari indwara ya kirabiranya gusa ngo bamaze kubimenyesha ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi nubworozi, gusa imvugo y’uyu mukozi ihabanye niya Nkurunziza Valens, umukozi ushinzwe ubuhinzi  mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu ntara y’iburasirazuba watangaje ko nta makuru bari bahawe kuri iyi ndwara gusa yemeza ko ku wa mbere w’icyumweru gitaha bazohereza umukozi ugomba gukurikirana iby’iki kibazo. 


Ni mu gihe kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Mushikiri buvuga ko 90% by’ibitunze abaturage b’uyu murenge bituruka ku buhinzi bikaba byumvikana ko iki kibazo kidakurikiranywe mu maguru mashya cyagira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!