Muhanga: Hategetswe ko umurambo wa Mukandori utabururwa ugasuzumwa!

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nyakanga 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe ko butaburura umurambo wa Mukandori Béatrice wari washyinguwe bikekwa ko yararozwe kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzuma.

Muhanga: Hategetswe ko umurambo wa Mukandori utabururwa ugasuzumwa!

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tariki 09 Nyakanga 2018, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwasabye ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe ko butaburura umurambo wa Mukandori Béatrice wari washyinguwe bikekwa ko yararozwe kugira ngo umurambo we ukorerwe isuzuma.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nyakwigendera Mukandori Béatrice wari utuye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagali ka Mbare, Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga yashyinguwe ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ariko umuryango we utanga ikirego ko yaba ngo yazize uburozi.


Umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha Mbabazi Modeste avuga ko bakiri mu iperereza kugira ngo harebwe intandaro y’urupfu rwe.


Habinshuti Védaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko  nta makuru yari afite ku rupfu rw’uyu mubyeyi ko yayabwiwe n’ubugenzacyaha bwo mu Karere ka Ruhango bunamusaba ko yihutira gutaburura umurambo we.


Habinshuti yagize ati: “Jye nta makuru yandi nari mfite ku cyaba cyahitanye uyu mubyeyi ubugenzacyaha bwansabye ko ntaburura umurambo we ukajya gukorerwa isuzuma, nibyo nakoze nta kindi narenzaho.”

Habinshuti avuga ko ubugenzacyaha bwari bwasabye umuryango wa Mukandori ko umurambo we bawujyana mu bitaro bya Polisi ku Kacyiru kugira ngo upimwe bo bagera mu nzira bagafata icyemezo cyo kumushyingura bitwaje ko nta bushobozi bafite bwo kuwugezayo, gusa abaturanyi ba nyakwigendera bavuga ko mu cyumweru gishize Mukandori  yerekeje mu Karere ka Ruhango ajyanywe no kujya kwaka indezo kuko ariho umugabo we batandukanye yari ari, ahageze amubwira ko babanza gufata fanta ku kabari nyuma akabona guhabwa ibyo yifuza.


Umwe muri aba yagize ati: “Iyo fanta bamuhaye ntiyigeze ayirangiza kuko yahise agwa muri Koma ntiyongeye kuzanzamuka kugeza apfuye.”

Ni mu gihe babiri mu bakekwaho urupfu rwa Mukandori bari mu maboko y’ubushinjacyaha kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamagana mu Karere ka Ruhango.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!