Muhawenimana wafatanywe ibiro 13 by’urumogi, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ibindi bihano!

 Inshamake   Ku wa 10 Werurwe uyu mwaka turimo wa 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yafatanye uwitwa Muhawenimana Emmanuel ibiro 13 by’urumogi, aho naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Muhawenimana wafatanywe ibiro 13 by’urumogi, ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ibindi bihano!

 Inshamake   Ku wa 10 Werurwe uyu mwaka turimo wa 2018, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rusizi yafatanye uwitwa Muhawenimana Emmanuel ibiro 13 by’urumogi, aho naramuka ahamwe n’icyaha ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Gahinga, mu murenge wa Mururu ahagana saa yine z’ijoro, aho Umuvuguzi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko ifatwa rye ryaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage babwiye Polisi ko bakeka ko yaba yinjiza urumogi mu gihugu akanarucuruza.
IP Gasasira yagize ati:"Polisi imaze kubona amakuru ko acuruza urumogi arukuye muri kimwe mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda yaramugenje kugeza imufatanye urungana kuriya; ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje." 


IP Gasasira yashimye abatanze amakuru yatumye arufatanwa; aboneraho gusaba abatuye Intara y’Iburengerazuba kwirinda ibyaha aho biva bikagera bakanagira uruhare mu kwibungabungira umutekano bakora neza amarondo bakanatangira ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira icyahunganya umutekano.
Yagize ati:"Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ubujura no gufata ku ngufu. Nta nyungu iri mu kubyishoramo kuko umuntu ubifatanywe arafungwa ndetse agacibwa ihazabu;  na ho ibiyobyabwenge byafashwe bigatwikwa, ibindi bikamenwa."

Ubufatanye Polisi igirana n'abaturage mu gukumira no kurwanya ibyaha nibwo bwatumye Muhawenimana atabwa muri yombi.


Ubutumwa bwe yabukomeje avuga ko abashyira imbere inyungu bakura mu gucuruza urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya, anabagira inama  yo kubireka bagakora ibindi byemewe n’amategeko.
IP Gasasira kandi yagize ati:"Abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ariko ntibibuza Polisi kubatahura no kubafata kuko izi uko babigenza. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza."


Ingingo ya 593 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko, guhinga, gukora, guhindura, kugurisha, gutunda, kubika no kunywa ibiyobyabwenge bibujijwe keretse mu bihe no mu buryo byagenwe n’itegeko, mu gihe ingingo ya 594  yo muri icyo gitabo ivuga ko umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

Muhawenimana ashobora guhanishwa igifungo kuva ku myaka 3 kugeza kuri 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu kugeza kuri miliyoni eshanu.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!