Muhirwanake yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 400 y'u Rwanda

 Inshamake   Ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri yafashe umuturage agerageza guha ruswa umupolisi.

Muhirwanake yatawe muri yombi agerageza guha umupolisi ruswa y’ibihumbi 400 y'u Rwanda

 Inshamake   Ku wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Musheri yafashe umuturage agerageza guha ruswa umupolisi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Uwafashwe ni uwitwa Muhirwanake Lazare w’imyaka 34 warimo kugerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400, aho yayamwoherereje tariki ya 20 Ukuboza 2020 akoresheje telefoni ngendanwa kugira ngo amuhe imifuka ye igera muri 6 yarimo inkweto za caguwa za magendu zari ziturutse mu gihugu cya Uganda, zafashwe n’inzego z’umutekano zikorera mu Murenge wa Musheri.

Muhirwanake Lazare w’imyaka 34 warimo kugerageza guha umupolisi ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 400 niwe watawe muri yombi.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko mu ijoro ryo ku itariki ya 20 Ukuboza 2020 mu masaha ya saa sita z’ijoro abashinzwe umutekano, ubwo bari bageze mu Kagari ka Kijojo mu Murenge wa Musheri, bari mu kazi ko gucunga umutekano, haje abantu bagera kuri 3 bikoreye imifuka 6 y’inkweto za magendu barabikanga bahita biruka.


Yagize ati

Abo bantu bari bikoreye izo nkweto za caguwa bahise bazikubita hasi bariruka. Abashinzwe umutekano bahise bahamagara Polisi ikorera mu murenge wa Musheri, iraza itwara izo nkweto kuri sitasiyo ya Polisi.


CIP Twizeyimana avuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 21 Ukuboza 2020 mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba aribwo Muhirwanake Lazare yahamagaye umupolisi ukorera kuri sitasiyo ya Musheri amusaba ko yamuha inkweto ze zafashwe ngo maze amuhe ka Fanta.


Yagize ati

Uwo mupolisi yamubajije aho aherereye amubwira ko ari i Kigali mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi ari naho acururiza inkweto za caguwa, amusaba kuza bakabiganiraho neza mu rwego rwo kugira ngo amubaze neza uburyo yinjiza izo nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu, undi ahageze amusaba ko yazimuha akamwoherereza ibihumbi 400 bya ruswa kuri telefoni ye, niko guhita bamufata amaze kuyohereza.


Bikekwa ko Muhirwanake atari ubwa mbere yinjije izi nkweto za caguwa mu buryo bwa magendu mu gihugu.


Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yibukije abacyishora mu bucuruzi bwa magendu ko bakwiye kubireka burundu kuko bitajya bihira ababikora, ko iherezo ryabyo ari ukubagusha mu gihombo, gukena, gucibwa amande no gufungwa, ashimira uyu mupolisi wakoze kinyamwuga akanga ruswa kuko azi ububi bwayo uburyo imunga ubukungu bw’igihugu ikanadindiza iterambere ryacyo, na serivisi ntitangwe uko bikwiye; anaboneraho gukangurira buri wese kudahishira uwaka, uwakira cyangwa utanga ruswa, n’undi wese ukora ibyaha.

CIP Twizeyimana yakunguriye buri wese kudahishira uwaka, uwakira cyangwa utanga ruswa, n’undi wese ukora ibyaha.


Muhirwanake yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Musheri ngo akorweho iperereza.


Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!