Musabinema Liliane yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 5 iwe mu rugo!

 Inshamake   Umugore witwa Musabinema Liliane w’imyaka 31 Polisi y’u Rwanda yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana, nyuma yo gufatanwa udupfunyika ibihumbi 5,200 tw’urumogi, ni nyuma yo gufatirwa mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira.

Musabinema Liliane yafatanwe udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 5 iwe mu rugo!

 Inshamake   Umugore witwa Musabinema Liliane w’imyaka 31 Polisi y’u Rwanda yamushyikirije urwego rw’ubugenzacyaha RIB, rukorera kuri sitasiyo ya Busasamana, nyuma yo gufatanwa udupfunyika ibihumbi 5,200 tw’urumogi, ni nyuma yo gufatirwa mu karere ka Nyanza mu murenge wa Muyira.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu mugore Musabinema Liliane yafatiwe mu rugo rwe ruherereye mu mudugudu wa Kinyoni, mu kagari ka Gati mu murenge wa Muyira, afatwa n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2019 mu masaha ya ninjoro.

 

CIP Twajamahoro yagize ati

Iri shami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge ryamenye amakuru ko mu rugo rw’uyu mugore ari indiri y’ikiyobyabwenge cy’urumogi kuko ngo asanzwe azwiho kurucuruza, niko guhita ifatanya na Polisi ikorera muri uwo murenge bajya kumufata bamusangana udupfunyika tw’urumogi ibihumbi 5,200.

 

Uyu mugore Musabinema Liliane  akimara gufatwa yavuze ko urwo rumogi hari uwo yari arubikiye  witwa  Niyirora  w’imyaka 32 uza kurumubitsaho arukuye mu gihugu cya Congo, akaza kuruhakura arucuruza mu bakiriya be, ahou bu ngo yari nk’inshuro ya kane(4) aruhabika, uyu Niyorara akaba we yahise acika arimo gushakishwa.

 

CIP Twajamahoro yasabye abaturage kwitandukanya n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge iryo ariryo ryose  kuko  nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima ku babinywa ndetse n’igifungo ku babifatanywe babicuruza.

 

Yagize ati

Uretse no kuba abanywa ibiyobyabwenge bagira uruhare mu guteza umutekano muke nko gukubita no gukomeretsa, gufata ku ngufu, kwiba no gusambanya abana n’ibindi, binagira ingaruka mbi ku buzima bw’ubikoresha, bikanagira ingaruka ku bifatanwe, ku muryango we no ku gihugu muri rusange. Niyo mpamvu kubirwanya no kubikumira bisaba imbaraga za buri wese.

 

Umuvugizi kandi yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y’abo bakeka bakoresha ibiyobyabwenge ndetse n’abandi bakora ibyaha bitandukanye.

 

Musabinema Liliane ari gukurikiranwa n’urwego rw’ubugenzacyaha(RIB), ikorera kuri sitasiyo ya Busasamana, mu gihe hagishakishwa  Niyirora  Emmanuel bakoranaga.

 

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.  Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye harimo n’urumogi. 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!