Musenyeri Hakizimana yashyizwe mu majwi na Padiri Ingabire wasezeye nyuma y’amezi atanu gusa!

 Inshamake   Padiri Emmanuel Ingabire wo muri Diyosezi ya Gikongoro yasezeye ku kuri uwo murimo avuga ko Musenyeri Hakizimana w’iyi Diyosezi ari we wamunanije.

Musenyeri Hakizimana yashyizwe mu majwi na Padiri Ingabire wasezeye nyuma y’amezi atanu gusa!

 Inshamake   Padiri Emmanuel Ingabire wo muri Diyosezi ya Gikongoro yasezeye ku kuri uwo murimo avuga ko Musenyeri Hakizimana w’iyi Diyosezi ari we wamunanije.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Padiri Ingabire wakoreraga umurimo w’Imana muri Paruwasi ya Kizimyamuriro, yamaze gusezera kuri uwo murimo asiga yandikiye musenyeri we amagambo akomeye, aho mu ibaruwa ndende yanditse mu rurimi rw’Icyongereza, yagaraje ko avuye mu gipadiri akigikunze kandi ko avuyemo atari uko yabuze umuhamagaro ahubwo ko ari uburyo Musenyeri yanze kumwumva no kumushyigikira mu bibazo by’ubuzima bwe, aho ngo yagize ibibazo by’uburwayi bw’umugongo ariko musenyeri akomeza kumwirengagiza no kumwima amafaranga ndetse amwangira no kujya kwa muganga.


Muri iyo baruwa yagize ati

Wanyimye uruhushya rwo kujya kwa muganga ubizi neza ko ndwaye bikomeye ndetse naranagaragazaga ibimenyetso by’uko nshobora kugagara(paralysis), aho kunyemerera kujya kwivuza wambwiye ko wishinja kuba warampaye ubupadiri. Igitangaje nari narakumenyesheje uburwayi bwanjye mu mezi atanu mbere yo gusezerana, ubiheraho unyima uruhushya rwo kujya kwivuza.


Uyu Mupadiri akomeza avuga ko byageze ubwo ajya kwivuza akaza kwimwa ubufasha bwo kwivuza kandi ari umupadiri wa diyosezi ndetse ko Musenyeri yakomeje gukomeretsa umutima we mu buryo bwinshi, bityo kuba atarahawe ubufasha ngo yitabweho n’uwagakwiye kumubera umubyeyi ahubwo ubuzima bwe buri mu kaga byarutwa n’uko yasezera aho gukorera ahantu adakunzwe atanitaweho.


Ni mu gihe Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Musenyeri Célestin Hakizimana, yabwiye Kigali Today dukesha iyi nkuru ko ibyo gusezera k’uwo mupadiri yabibonye ku mbuga nkoranyambaga ariko ko atarakira mu ntoki ibaruwa y’umwimerere nyiri ubwite yiyandikiye, kuko ngo aheruka yaraje i Kigali kwivuza, bityo ibindi uwo mupadiri yanditse Musenyeri akaba ntacyo yabivugaho.


Musenyeri Hakizimana avuga ko ubusanzwe iyo umupadiri yanditse asezera ngo abo yandikiye basuzuma impamvu asezeye niba ari impamvu ifatika, cyangwa se hakabaho kumugira inama, bakamusaba gufata igihe cyo kubitekerezaho, cyangwa se bakandika bamusubiza ko bamwemereye, anavuga ko ubundi kugira ngo bigende neza uwo mupadiri yandikira Papa akaba ari we utanga uburenganzira kuri uwo mupadiri.


Padiri Emmanuel Ingabire yari amaze amezi atanu ahawe isakaramentu ry’ubupadiri kuko yabuhawe umwaka ushize wa 2021 mu kwezi kwa Kanama.

Padiri Emmanuel Ingabire yari yahawe isakaramentu ryo kuba Umusaseridoti muri Kanama 2021.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!