Muyoboke wirukanywe bitunguranye na 'Charly na Nina', asanga atari akwiye kugora aba bakobwa!

 Inshamake   Nyuma y'igihe gisaga gato imyaka 4 afasha Charly na Nina mu kumenyekanisha no kureberera ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki, iri tsinda ry’abahanzi b’abanyarwandakazi rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake, ryatangaje ko ryamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwabarebereraga [manager] Alexis Muyoboke.

Muyoboke wirukanywe bitunguranye na 'Charly na Nina', asanga atari akwiye kugora aba bakobwa!

 Inshamake   Nyuma y'igihe gisaga gato imyaka 4 afasha Charly na Nina mu kumenyekanisha no kureberera ibikorwa byabo bijyanye n’umuziki, iri tsinda ry’abahanzi b’abanyarwandakazi rimaze kwigarurira imitima y’abatari bake, ryatangaje ko ryamaze gutandukana bidasubirwaho n’uwabarebereraga [manager] Alexis Muyoboke.

Isezererwa ry’uyu mugabo Muyoboke n’aba bakobwa ryatangiye kumenyekana mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Gashyantare 2018, ubwo aba bakobwa babitangazaga babinyujije ku rubuga rwa Instagram.


Mu kiganiro Alexis Muyoboke yagiranye na City Radio mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, yemeje ko Charly na Nina bamusezereye bidasubirwaho avuga ko nawe byamutunguye cyane ko bamuhamagaye babimumenyesha atari mu Rwanda.

Ubu nibwo butumwa Charly na Nina banyujije kuri Instagram, Muyoboke avuga ko bwamutunguye.

Muyoboke yagize ati “:Baraye bampamagaye nimugoroba nari i Burundi, turicara barabimbwira ndababwira nti ibyo mwabitekerejeho, barambwira bati yego. Nagerageje kubabaza niba hari ikibazo dufitanye kuko aribwo twari tukivana Uganda gukora indirimbo nshyashya ‘Try me’. Twavuganye ko tuza kongera kubiganiraho ngiye kubona mbona saa munani z’ijoro bashyize kuri Instagram ubutumwa bugaragaza ko bansezereye.”

Muyoboke wafashije abahanzi batandukanye ngo yabanje kubaza aba bakobwa ko kumusezerera babitekerejeho!


Yavuze ko kuba aba bakobwa bamusezereye kuri we abifata nk’ibisanzwe cyane ko yakoze icyo yagombaga gukora ndetse bakaba banatandukanye nta kibazo na kimwe bafitanye, aho kuri we ngo iyo umwana yakuze akavuga ko agiye kwibana, umureka akagenda, anaboneraho gutangaza ko Muyoboke nta gihindutse ari  wawundi wiyemeje gufasha umuhanzi w’umunyarwanda kandi akamugeza heza hashoboka.

Ku bwa Muyoboke asanga aba bakobwa bamaze gukura mu muziki bityo nta mpamvu bashobora kwifasha.


Yakomeje avuga ko n’ubwo bamusezereye hari imishinga myinshi yarimo amafaranga bafatanyije gutegura, ngo kuri we yumva agomba kutabiha agaciro akabireka kuko batigeze babana nabi mu gihe bamaze bakorana.
Abajijwe we atekereza ko yaba ahowe iki kugira ngo abe yakwirukanwa atunguwe mu gihe avuga ko nta kibazo bari bafitanye yavuze ko we atazi icyabiteye gusa ahamya ko buriya abamusezereye bo bafite impamvu babikoze n’ubwo batamweruriye ngo babivuge.
Muyoboke ati :“Kugeza kuri iyi saha nanjye sinzi impamvu, gusa sinavuga ko nta mpamvu ibiteye , gusa bo bambwiraga ko aricyo bifuza kandi nanjye ntabwo nabagora kuko ibyo bakoze ari uburenganzira bwabo.”

Kugeza ubu Muyoboke ntiyiyumvisha impamvu yasezerewe mu gihe nta kibazo na kimwe yari afitanye na Charly na Nina.

Muyoboke ni umwe mu bagabo bamaze kugira ubunararibonye mu gukorana n’abahanzi dore ko bimutunze kuva mu myaka ya 2008, gusa yatangiye gukorana na Charly na Nina mu mwaka wa 2014 ubwo batangiraga kwigaragaza maze arabazamura akaba yaragize uruhare rukomeye mu kubageza aho bageze magingo aya, harimo no kumurika alubumu yabo 'Imbaraga'.

Mu byo Muyoboke yafashije iri tsinda harimo kumurika Alubumu yabo bise 'Imbaraga'

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!