Myugariro wa Rayon sports Usengimana Faustin yizeye imbabazi ziva muri APR FC!

 Inshamake   Nyuma yo gutangaza ko yari yarayobye ubwo yerekezaga muri APR FC avuye muri Rayon Sports yamuzamuye, myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Usengimana Faustin yasabye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ubuyobozi bwayo n’abakunzi ba siporo muri rusange imbabazi.

Myugariro wa Rayon sports Usengimana Faustin yizeye imbabazi ziva muri APR FC!

 Inshamake   Nyuma yo gutangaza ko yari yarayobye ubwo yerekezaga muri APR FC avuye muri Rayon Sports yamuzamuye, myugariro wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Usengimana Faustin yasabye abakunzi b’iyi kipe y’ingabo z’igihugu, ubuyobozi bwayo n’abakunzi ba siporo muri rusange imbabazi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni amagambo yatangaje tariki 20 Mata 2018 mu muhango wo kwakira ikipe ya Rayon Sports kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ubwo iyi kipe yari ikibutse i Maputo muri Mozambique imaze gusezerera Costa do Sol  igahita igera mu matsinda ya CAF Confederations Cup,  Usengimana Faustin yasabye imbabazi abakunzi ba Rayon Sports  avuga ko yari yarayobye igihe yajyaga muri APR FC aho atatinye kwigereranya n’umwana wavuye iwabo akagenda.


Icyo gihe Faustin yagize ati:”Nagira ngo mbonereho umwanya wo gusaba imbabazi kuko nari narayobye ariko nagarutse. Urebye narahemutse Rayon Sports nayizamukiyemo ariko imyaka 2 ishize nayivuyemo ndagenda nari meze nk’umwana wavuye mu rugo akagenda gusa ndabashimira ko nagarutse bakanyakira.”

Faustin yari yabanje gusaba abakunzi ba Rayon sports imbabazi avuga ko yari yarayobye ariko ko yagarutse.


Ibi bikaba bitarakiriwe neza na bamwe mu bakunzi ba APR FC aho babyita nko kwihenura ku ikipe yabo cyane ko bo bemeza ko nta cyo atakorewe akiyirimo, gusa abicishije ku nkuta ze nka Instagram ndetse na Facebook, Usengimana Faustin yemeye ko yakoze amakosa ndetse ubwo yavugaga ariya magambo  yemeje ko yabitewe n’ibyishimo nta kindi cyabimuteye kuko ntacyo apfa na APR FC.


Usengimana Faustin yanditse ati” Muraho neza? Bafana ba APR n’abakunzi ba yo mu by'ukuri ndabizi ko mutanyishimiye kubera imvugo nakoresheje ntibanyure ndagira mfate aka kanya mbasabe imbabazi si uko mwamfashe nabi igihe twari kumwe cyangwa ikipe muri rusange ndagira mbasabe imbabazi mbikuye ku mutima, nsaba imbabazi abayobozi ba yo ndetse n’abakinnyi ba yo ndetse n’umu sportif wese muri rusange, nahagiriye inshuti ndetse n’ababyeyi kuko iteka nzirikana ibyiza mwangiriye, nk’uko inkovu zimvune nagize zitashize ku mubiri ni ko n’ibyo umubyeyi yankoreye bitanshira ku mutima. Nabitewe n’ibyishimo ariko nta we naringambiriye gukomeretsa ndizera ko muzimpa kandi ndabashimira. 

Faustin avuga ko abikuye ku mutima asaba imbabazi abayobozi, abakinnyi ba APR FC ndetse n’umu sportif wese muri rusange.


Yanakomeje avuga ko yashatse gutanga umusanzu muri APR FC ariko bikagorana, ibintu avuga ko byamufashije kwiga gukora cyane akaba ameze neza muri Rayon Sports.
Yagize ati "Nagize ibihe byiza n'ibigoye muri APR ariko rimwe na rimwe byanyigishije gukora cyane no guhozaho ku kazi kanjye. Kuba ntarahagiriye ibihe byiza n’uko nifuje gutanga umusanzu wanjye bikagorana, ndashimira Rayon Sports nk’ikipe yanjye n’abafana ba yo kumpa akanya ko kugaruka mu bihe byiza Murakoze. Imana ibahe umugisha.”

Uyu musore avuga ko yagize ibihe byiza n'ibigoye muri APR byamwigishije gukora cyane, anongera gushimira Rayon Sports ku kumuha umwanya ko kugaruka mu bihe byiza.


Umwaka w’imikino wa 2015/2016 ni bwo Usengimana Faustin yavuye muri Rayon Sports yerekeza muri APR FC aho yayimazemo imyaka 2 ariko akaba ataragiriyemo ibihe byiza, muri uyu mwaka uyu mwaka w’imikino wa 2017/2018 ni bwo yongeye gusubira muri Rayon Sports ndetse agirirwa icyizere agenda agaruka mu bihe bye, dore ko byatumye abona umwanya uhoraho wo gukina ndetse binamuha amahirwe yo kugarukana umwanya we mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mu mwaka w’imikino wa 2015/2016 ni bwo Faustin yerekeje muri APR FC yavuye muri Rayon Sports ayimaramo imyaka 2, aho rimwe na rimwe yanahabwaga igitambaro cya Kapiteni.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!