Ndizeye ukomoka i Ngarama ya Gatsibo yatangiye gukorera abaturage umuhanda uzabakura mu bwigunge!

 Inshamake   Pascal Ndizeye uvuka mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo yatangiye gahunda yiyemeje yo gukora umuhanda ureshya na kilometero 12 mu kagari ka Kigasha, ahari imidugudu itabashaga kugendwamo n’ibinyabiziga.

Ndizeye ukomoka i Ngarama ya Gatsibo yatangiye gukorera abaturage umuhanda uzabakura mu bwigunge!

 Inshamake   Pascal Ndizeye uvuka mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo yatangiye gahunda yiyemeje yo gukora umuhanda ureshya na kilometero 12 mu kagari ka Kigasha, ahari imidugudu itabashaga kugendwamo n’ibinyabiziga.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni igikorwa cyatangijwe ku wa 12 Nzeri 2020, aho abaturage batanze ubutaka bwabo nta ngurane bazasaba, kubera ko bari bakeneye uyu muhanda ndetse n’umuganda w’amaboko yabo biyemeje kuwutanga kugira ngo umuhanda uboneke vuba.


Ndizeye Pascal avuga ko yatekereje gukorera aba baturage umuhanda nyuma yo gusura umurenge avukamo agasanga hari igice kitagendwamo n’ikinyabiziga na kimwe kubera ko nta nzira byabona.


Yagize ati

Impamvu ni ubwitange no gukunda igihugu. Nigeze gusura aka karere kuko mpafite umuryango n’inshuti, nyuze mu mudugudu wa Mbogo nsanga nta muhanda kuko n’igare ntiryabona aho rinyura. Numva binkoze ku mutima niyemeza kugaruka kureba icyo nahakora.


Ubwo Ndizeye yasuraga aka gace, abaturage bamubwiye ko bajya bahinga bakabura imodoka zibapakirira imyaka kuko zitabona aho zica, ari nabyo byatumye agaruka azanye n’inshuti ye ikora ibijyanye no kubaka imihanda biyemeza kuzabakorera umuhanda mu rwego rwo gushakira igisubizo abatuye iyo midugudu.


Uyu mugabo w’imyaka 35 y’amavuko usanzwe ufite kompanyi Pascal Technology ikora ibijyanye n'ikoranabuhanga mu gutwara abantu kuri moto, akomeza avuga ko kubaka aho umuntu aba cyangwa aho avuka ari uguhesha ishema igihugu cye, aho asanga umuhanda ari igikorwaremezo kizatuma n’abandi bahasura bazahashora imari kuko bazaba babona ibindi bikorwa remezo.

Ndizeye Pascal usanzwe unafite kompanyi yitwa Pascal Technology Ltd, asanga kubaka aho umuntu aba cyangwa avuka ari uguhesha ishema igihugu cye.(Ifoto: Google)


Abatuye mu Kagari ka Kigasha nabo bemeza ko bari babangamiwe no kutagira umuhanda kuko no kugeza umusaruro wabo w’ibigori n’ibitoki ahakusanyirizwa ibindi byabagoraga, kuko n’imodoka zitabonaga aho zinyura ; aho bamwe ngo bagiye gutangira kugura amagare kuko babonye aho azajya bayanyuza.


Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ngarama Rugaravu Jean Claude avuga ko Ndizeye usanzwe ubarizwa muri Pascal Technology atari ubwa mbere ateye inkunga umurenge wa Ngarama kimwe n’abandi baturage bavuka i Ngarama ariko batuye ahandi.


Ati

Kuri ubu ni agahebuzo kuko abaturage bo mu Kagari ka Kigasha cyane cyane mu midugudu ya Mbogo na Rwangingo bari babangamiwe no kutagira umuhanda kuko nta kinyabiziga cyahanyuraga. Ubu abaturage babyishimiye kuko si abaturage benshi bagaruka bagakorera iwabo.


Yakomeje asaba abaturage gufata neza ibikorwaremezo bibegerezwa; byaba ibyakozwe n’abafatanyabikorwa cyangwa ibyakozwe na Leta, anasaba kandi abandi baturage bavuka i Ngarama gukomeza kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere kuko ngo bafite imihigo myinshi kandi bagomba gufatanya n’abafatanyabikorwa babo cyane cyane abavuka muri uyu murenge, muri gahunda bise Ngarama Transformation.


Umuhanda watangiye gukorwa ureshya na kilometero 12 ukazarangira utwaye miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda yose azatangwa n’uyu muturage wabyiyemeje mu rwego rwo gutera inkunga umurenge avukamo, aho anateganya kuzabafasha kubona uruganda rutunganya ibigori mu myaka iri imbere.

Abaturage nabo batanze ubutaka bwabo nta ngurane ndetse n’umuganda w’amaboko yabo biyemeje kuwutanga kugira ngo umuhanda uboneke vuba.


Ni mu gihe mu bindi bikorwa byakozwe n’abavuka mu murenge wa Ngarama barimo na Ndizeye birimo gutangira abatishoboye umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, kubaka ibyumba by’amashuri, kubaka inzu y’abunzi ndetse n’ivuriro ry’ibanze rya Karubungo (poste de santé ya Karubungo ) byose byakozwe mu myaka yashize.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!