NECDP yasabye abanyamadini ‘icyumba cyo konsa’, baniyemeza ubukangurambaga mu bayoboke babo!

 Inshamake   Mu rwego rwo gukomeza gukangurira ababyeyi konsa abana, Porogaramu y'Igihugu y'Imbonezamikurire y'abana bato(NECDP) yasabye abanyamadini icyumba cyo konkerezamo no gukomeza ubukangurambaga nk’abantu bagera ku babyeyi benshi.

NECDP yasabye abanyamadini ‘icyumba cyo konsa’, baniyemeza ubukangurambaga mu bayoboke babo!

 Inshamake   Mu rwego rwo gukomeza gukangurira ababyeyi konsa abana, Porogaramu y'Igihugu y'Imbonezamikurire y'abana bato(NECDP) yasabye abanyamadini icyumba cyo konkerezamo no gukomeza ubukangurambaga nk’abantu bagera ku babyeyi benshi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ibyavugiwe mu biganiro nyunguranabitekerezo byahuje Porogaramu y'Igihugu y'Imbonezamikurire y'abana bato(NECDP)  n’abanyamadini batandukanye, byari bigamije kurebera hamwe uruhare rwabo mu gukomeza gukangurira abayoboke babo konsa abana kugeza ku mezi atandatu nta kintu babavangiye, ndetse no kugeza ku myaka nibura ku myaka ibiri ariko banahabwa imfashabere; ni mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange hakomeje icyumwer cyahariye konsa.


Nk’uko byagaragaye mu mibare itangwa na NECDP, mu Rwanda abana baronka ku kigero gishimishije dore ko iyo mibare yerekana ko kuva umwana avutse kugera ku mezi atanu abonka bari ku kigereranyo cya 87%, gusa ibi ntibihagije kuko gahunda Leta y’u Rwanda yihaye mu mwaka wa 2017 ari ukugabanya igwingira nk’imwe mu ngaruka zo kutonsa neza abana rikava kuri 39% rikagera kuri 19% mu mwaka wa 2020.

Abaturutse mu madini n'amatorero atandukanye bitabiriye ibi biganiro byari bigamije kurebera hamwe uruhare rwabo mu gukomeza gukangurira abayoboke babo konsa abana.


Aganira n’abo banyamadini, Umuyobozi wa Porogaramu y'Igihugu y'Imbonezamikurire y'abana bato(NECDP) , Dr Anita Asiimwe, yashimiye ababyeyi bo mu Rwanda kuko abenshi bonsa abana babo, gusa avuga ko ubukangurambaga bugomba gukomeza, abasaba ko aho bakorera ku nsengero, kiliziya n’imisigiti bahashyira icyumba cyagenewe konkerezamo abana, kuko ababyeyi b’iki gihe bagira isoni zo konkereza mu ruhame, anavuga ko NECDP iri mu biganiro n’izindi nzego za leta n’abikorera ko hirya no hino aho abantu bakorera imirimo hashyirwaho ibyumba byo kwakiriramo abana, kugira ngo bazajye babasha konka nk’uko amabwiriza abisaba, bityo igwingira nk’imwe mu ngaruka zo kutonka neza ricike burundu.


Dr Anitha kandi yasabye abanyamadini kujya bigisha abo bagiye gushyingira imbere y’Imana akamaro ko konka no konsa neza, kuko bituma umwana akura neza akagira imbaraga zaba iz’umubiri n’iz’ubwonko kuko umwana utonse neza bituma ubwonko bwe budakura neza, ni mu gihe abajijwe niba kugira amashereka bisaba kurya ibintu runaka cyangwa ingano y’ibintu runaka, yasubije ko kugira amashereka ari mu mutwe, iyo umubyeyi ameze neza.

Dr Anita Asiimwe uyobora NECDP yasabye abanyamadini gushyiraho ‘icyumba cyo konsa’ aho bakorera no kujya bigisha abo bagiye gushyingira imbere y’Imana akamaro ko konka no konsa neza


Mu mpungenge abanyamadini bagaragaje harimo kuba ababyeyi basiga abana mu rugo amasaha menshi bityo ntibabashe konka inshuro hagati y’umunani na 12, Dr Anita yabamaze impungenge ko bishoboka ko umubyeyi ashobora kwikama agasigira umwana amashereka yamutunga, na cyane ko amashereka ashobora kumara nibura amasaha 8 atangiritse, gusa ngo agomba kuba yakamanywe isuku, ndetse ari no mu gikoresho gifite isuku, anaboneraho gusaba ababyeyi gufata neza abo basigira abana mu gihe bari mu kazi.


Ni mu gihe abanyamadini nabo bavuze ko nabo bagiye gushyira imbaraga mu gukangurira abayoboke babo kwitabira iyi gahunda yo konsa abana; aho Padiri Dusingizimana Lambert wari waturutse mu Biro by’Abepisikopi gatolika bishinzwe uburezi(SNEC) yavuze ko babonye ubumenyi bwisumbuyeho, bityo bagiye ubukangurambaga binyuze mu mavuriro na Komisiyo zita ku miryango bya kiliziya gatolika, anaboneraho gukebura ababyeyi batakizihizwa no konsa abana babo.

Padiri Dusingizimana Lambert asanga ababyeyi batakizihizwa no konsa abana babo.


Sheikh Sindayigaya Mussa waturutse mu idini ya Islam yashimiye ubufatanye busanzwe hagati ya NECDP n’abanyamadini nk’ibitabo banditse bigiye gusohoka, anashimangira ko nk’abayisilamu biyemeje gukora ubukangurambaga ku babyeyi bwo konsa abana no gukora icyumba cyo konkerezamo ku misigiti yose, kuko iyo umwana yonse neza akura neza atarwaragurika, bigatuma urugo rutera imbere n’umwana agakura neza ntagwigingire. 

Sheikh Sindayigaya ushima ubufatanye busanzwe hagati ya NECDP n’abanyamadini, yavuze ko nk’abayisilamu biyemeje gukora ubukangurambaga bwo konsa no gukora icyumba cyo konkerezamo ku misigiti.

Ni mu gihe Pasiteri Uwamariya Liberee wa Victory Church Nyakabanda we yavuze ko bize amasomo menshi arimo kuba konsa atari ukurya cyane ari umwimerere w’Imana, anaboneraho gusaba n’abagabo kujya bagira uruhare mu konka kw’abana, na cyane ko bize ko umugore iyo ameze neza mu mutwe nta kimubangamira, atekanye adashobora kubura amashereka.

Pasiteri Uwamariya Liberee wa Victory Church Nyakabanda avuga ko bize byinshi nko kuba kugira amashereka ari umwimerere w’Imana, anaboneraho gusaba abagabo kujya bagira uruhare mu konka kw’abana.


Icyumweru cyahariwe konsa cyatangiye mu mwaka wa 1991 gitangijwe n’ihuriro ry’imiryango, bakaba bari bagamije gushyigira konsa, aho ahenshi hirya no hino ku Isi  ibikorwa by’iki cyumweru biba hagati ya tariki 1 kugera tariki 7 Kanama buri mwaka.

Machara Faustin ushinzwe imirire y'umwana n'umubyeyi muri NECDP yatanze ikiganiro cyagaragaje uko konsa abana bihagaze mu Rwanda.
Nsengiyumva Emmanuel ushinzwe imirire muri Clinton Health Access Initiative(CHAI) nawe yatanze ikiganiro.
Alexis Mucumbitsi ushinzwe isuku n'imirire muri NECDP niwe wari uyoboye ibi biganiro.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!