Neymar yavuze ibihe bibi yagize muri  kariyeri ye mu mupira w’amaguru. 

 Inshamake   Umukinnyi ukinira ikipe ya Paris Saint Germain mu gihugu cy’u Bufaransa, Neymar yavuze ko kuva yavuka bwa mbere mu mateka ye ari bwo yahura n’ibihe bibi mu mikinire ye y’umupira w’amaguru aho yavuze ko igikombe cy’isi cya 2018 kiri kubera mu gihugu cy’u Burusiya ari ho hantu yahuriye n’ibihe bibi byarinze bituma ikipe y’igihugu cye ( Brazil) isezererwa mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu gihugu cy’u Burusiya.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Neymar yatangaje ko mu mukino wa ¼  batsinzwemo ibitego 2 – 1, mu mukino wahuje ikipe y’igihugu cya Brazil  n’ikipe y’igihugu cy’u Bubiligi, uyu mukinnyi yavuze ko mu mateka ye mu mupira w’amaguru ari cyo gihe kibi yabonye aho basezerewe n’ikipe atahaga amahirwe yo kubasezerera. 
Abinyujije ku rukuta rwe rwa  Instagram, mu gahinda kenshi kavanze n’akababaro  Neymar yagize ati:

“ nshobora kubabwira ko mu buzima bwanjye ari bwo nahuye n’ibihe bibi muri kariyeri yanjye mu mikino y’umupira w’amaguru, ndababaye cyane kuko twagombaga kugera kure hashoboka aho twari kuzubaka amateka akomeye…,gusa  nti twabashije kubigera ho muri kino gihe cya none”.
 
Yakomeje agira ati: 

“ biragoye cyane muri njye kubona imbaraga zizamfasha kongera kugaruka neza mu mukino, ariko nizera ko Imana ari yo izamfasha kugera kubyo ntari kubasha kubona ubu”.

Neymar yakomeje avuga ko imikino y’igikombe cy’isi  itarangiriye hariya gusa, ni ibintu bizakomeza gukorwa n’ikindi gihe kizaza, yagize ati:

" nubwo icy’uno mwaka twaviriye mo hano, ibikombe bizakurikira tuzakomeza guharanira kubyitabira , nishimiye kuba twaritabiriye imikino y’igikombe cy’uno mwaka wa 2018,  nshimiye abo nahuriyemo na bo…, ibyabaye byahungabanyije binshi mu nzozi twari dufite, ariko ntabwo twavuye mu mikino y’igikombe cy’isi ku buryo bwa burundu yaba mu mutwe ndetse no ku mutima tuzakomeza duharanire kugaruka mo”.

Ikipe y’igihugu cya Brazil yasezerewe mu mikino y’igikombe cy’isi kiri kubera mu burusiya kuri uno wa gatanu w’icyumweru dushoje aho yasezerewe n’ikipe y’igihugu cy’u Bubiligi ku kibuga kiri mu gace ka Kazan gaherereye mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu cy’u Burusiya, umukino warangiye ikipe ya Brazil isererewe ku bitego 2-1. Biteganyijwe ko uyu mukinnyi w’ikipe y’igihugu cya Brazil Neymar kuri iki cyumweru ari bwo aza kuva mu gihugu cye cya Brazil akerekeza mu gihugu cy’u Bufaransa mw’ikipe ya Paris Saint Germain kugira ngo afatanye n'abandi mw’ikipe ye gutegura imikino ya sezo itaha ya championer mu gihugu cy’u Bufaransa.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!