Ngoma: Nsengiyumva yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga ko gutangira icyunamo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngomba , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata buri bucye hagatangizwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’, aho yanashatse gutema abantu.

Ngoma: Nsengiyumva yatawe muri yombi nyuma yo kuvuga ko gutangira icyunamo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’!

 Inshamake   Mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 7 Mata 2018, Polisi yataye muri yombi umugabo witwa Nsengiyumva Francois wo mu mudugudu wa Kiyanja, akagari ka Rugese, Umurenge wa Rurenge ho mu karere ka Ngomba , akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside aho ngo mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 6 Mata buri bucye hagatangizwa icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yavuze ko ejo ari ‘umunsi mukuru w’abatutsi’, aho yanashatse gutema abantu.

Nsengiyumva w’imyaka 35 yafashwe ahagana saa mbiri za mu gitondo aho bivugwa ko aya magambo agamije gukomeretsa no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yayavuze ahagana saa moya n’igice z’umugoroba aho ngo akimara kuvuga ibi yahise ajya kugura umuhoro mushya ngo atangira kuvuga ko ari buteme abaturage, gusa akimara gufatwa yavuze ko yabitewe n’ubusinzi n’ubwo hari andi makuru yemeza ko atari ubwa mbere avuga amagambo nk’aya; dore ko ngo umwaka ushize ubwo habaga ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 23 nabwo uyu mugabo yumvikanye avuga amagambo ajya gusa nk’aya.


Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Nyamutera Emmanuel yemereye ikinyamakuru Ukwezi iby’uyu mugabo avuga ko ngo ku wa gatanu Nsengiyumva yavuganye n’umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu amubwira ko ubwo ejo ari ‘Umunsi mukuru w’Abatutsi’ twari gutangira kwibuka, ariko yabonaga asa nk’uwasinze.


Nyamutera yakomeje avuga ngo uyu mugabo yavuze ko hari abantu bigeze kumwiba umuhoro agura undi muhoro ahagarara mu muhanda ubahuza avuga ko atema abantu bose banyura aho ngaho, kugeza ubwo abashinzwe umutekano ku mudugudu aribo bamufashe bamushyikiriza ubuyobozi ariko ngo nawe ntabwo yigeze ahakana ibyo yavuze ahubwo yakomezaga avuga ko yasinze.

Uretse kuvuga ngo 'ejo ari umunsi mukuru w’abatutsi’, Nsengiyumva yanafatanywe umuhoro mushya yaguze ashaka gutema abantu.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence, nawe yemeje aya makuru agira ati:“Amakuru niyo, yashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zikore iperereza.”


Kugeza ubu Nsengiyumva Francois afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kibungo muri aka karere ka Ngoma aho akiri gukorwaho iperereza kuri ibi byaha akurikiranyweho by’ingengabitekerezo ya Jenoside, aho Ingingo ya 2 y’itegeko N° 18/2008 ryo ku ya 23/07/2008, ivuga ko ingengabitekerezo ya jenoside ari urusobe rw’ibitekerezo bigaragarira mu myifatire, imvugo, inyandiko n’ibindi bikorwa bigamije cyangwa bihamagarira abantu kurimbura abandi hashingiwe ku bwoko, inkomoko, ubwenegihugu, akarere, ibara ry’umubiri, isura, igitsina, ururimi, idini cyangwa ibitekerezo bya politiki, bikozwe mu gihe gisanzwe cyangwa mu gihe cy’intambara.


Ingingo ya 3 y’iri tegeko yo isobanura ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside kigaragarira mu myifatire irangwa n’ibimenyetso bigamije kwambura ubumuntu umuntu umwe cyangwa itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho, nko gutoteza, gutera ubwoba, gutesha agaciro mu mvugo, mu nyandiko cyangwa mu bikorwa bisebanya, birangwamo ubugome cyangwa byenyegeza urwango.


Ni mu gihe iki cyaha kandi kigaragarira mu gushyira mu kato, gushinyagurira, kwigamba, kwandagaza, guharabika, gutesha isura, kuyobya uburari hagamijwe gupfobya jenoside yabaye, guteranya abantu, kwihimura, kwangiza ubuhamya cyangwa ibimenyetso bya jenoside yabaye, kikanagaragarira kandi mu kwica, gutegura umugambi wo kwica cyangwa kugerageza kwica undi bishingiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza, Kirenga Providence nawe yemeje aya makuru anavuga ko yashyikirijwe inzego zibishinzwe ngo zikore iperereza.


Ni muri urwo rwego hashyizweho amategeko kugira ngo hahanwe abakoze ndetse n’abategura gukora iki cyaha cyibasira inyokomuntu, no kurwanya ko cyakongera kuba ukundi mu Rwanda, aho Ingingo ya 135 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano nayo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).

TANGA IGITEKEREZO


Nta gitekerezo!