Ntawuhiganayo wakoraga mu bitaro bya CHUB yatawe muri yombi akekwaho kwica no kwiba!

 Inshamake   Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukozi w’Ibitaro bya Kaminuza i Huye, witwa Ntawuhiganayo Narcisse ukekwaho kwica umusore wacuruzaga amakarita yo guhamagara (Me2You) no kwiba amafaranga mu bubiko bw’Ibitaro agera kuri miliyoni 1,7Frw.

Ntawuhiganayo wakoraga mu bitaro bya CHUB yatawe muri yombi akekwaho kwica no kwiba!

 Inshamake   Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi umukozi w’Ibitaro bya Kaminuza i Huye, witwa Ntawuhiganayo Narcisse ukekwaho kwica umusore wacuruzaga amakarita yo guhamagara (Me2You) no kwiba amafaranga mu bubiko bw’Ibitaro agera kuri miliyoni 1,7Frw.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Nyakwigendera yitwa Iriboneye Felix wanarangije kwiga muri Kaminuza mu mwaka 2017, yari umusore uri mu kigero k’imyaka 28 y’amavuko wacuruzaga serivise z’itumanaho muri kiyosike, ku Bitaro bya Kaminuza CHUB. 


Ntakirutimana Sylvain mugenzi w’uyu wishwe, yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ku wa Gatandatu tariki 09 Ugushyingo 2019 babonye  bwije batabonye mugenzi wabo, Iriboneye Felix, batangira kwibaza aho yaba ari, bajya kuri RIB kubaza niba imufite basanga atariho ari, nibwo bagenzi be bacururizaga hamwe bamubwiye ko baherukaga kumubona yinjira kwa muganga agiye gutanga amakarita ariko ngo ntibongeye kumubona asohoka.


Yakomeje avuga ko kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019, aribwo polisi yamuhamagaye bamubwira ngo ajye CHUB arebe niba umurambo babonye ari uwa mugenzi we ahageze asanga ni we.


Ntakirutimana yagize ati

Twe twari twamubuze turashakisha kugeza ubwo jye nigiriye kuri Polisi kubaza niba baba bamufite bambwira ko nta we bafite, bampamagaye kuri uyu wa mbere, bambwira ngo nze ndebe umurambo w’umusore babonye niba ari uwa mugenzi wange, mpageze nsanga ni we bamwishe nabi bamunize ndetse nsanga uwamwishe yari yamuboshye amaboko.

 

Ku murongo wa telephone, Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, (RIB) Marie Michelle Umuhoza yatangaje ko bamaze guta muri yombi uyu Ntawuhiganayo ukekwaho ibi byaha akaba afungiye kuri Polisi i Huye.


Umuhoza yagize ati

Amakuru y’uko yishe uyu mwana yatugezeho ubu turimo turakurikirana ngo turebe niba iki cyaha yaragikoze.

Marie Michelle Umuhoza uvugira RIB avuga ko bamaze guta muri yombi Ntawuhiganayo, aho barimo kumukurikirana ngo barebe niba iki cyaha yaragikoze.

Ni mu gihe kandi RIB yari yatangaje kuri Twitter ko yataye muri yombi uyu Ntawuhiganayo akekwaho kwiba amafaranga agera kuri 1.700.000 mu bubiko bwa CHUB; nyuma biza gukekwa ko ari na we waba wishe uyu musore kuko umurambo we wasanzwe mu biro by’uyu Ntawuhiganayo wakoreraga Ibitaro bya Kaminuza, CHUB, naho Umuyobozi w’Ibitaro bya Kaminuza i Huye (CHUB), Dr. Sendegeya Augustin yatangaje ko byinshi kuri ibi baza kubitangaza nyuma kuko bari gukorana n’inzego z’ubugenzacyaha.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!