Mbere y’umunsi umwe y’uko yibaruka, ngo abaganga babonye ko mu nda y’uwo mubyeyi harimo nyababyeyi ebyiri nyamara bakabona ko harimo umwana umwe.
Uyu mwana w’umukobwa wiswe Itzmara, ngo basanze yarakiriye irindi gi ryagombaga kuba impanga ye, rimukuriramo ibintu ubusanzwe bidakunze kubaho, dore ko ngo impanga zo muri ubu bwoko ntizikunze kugaragara kenshi ku isi.
Inkuru y’ikinyamakuru dakarbuzz.net ivuga ko uyu mwana nyuma yo gusangwa atwite umwana wakabaye impanga ye, byabaye ngombwa ko abagwa nyuma y’umunsi umwe avutse kugira ngo inda yoye kuguma kumukuriramo ndetse ngo arindwe ko byakwangiza ingingo ze.
Muri raporo yashyizwe ahagaragara muri Kanama n’ikinyamakuru British Medical Journal hagaragajwe ko Umuhinde w’imyaka 17 yangijwe n’inda y’impanga ye nawe yari yatwaye ubwo nyina yari amutwite, aho ngo ubwo yatwitaga uyu mwana, yamukuriyemo kugeza ubwo agira amenyo menshi, imisatsi, amagufwa nk’ay'abantu bakuru ndetse na bimwe mu bindi bice by’umubiri.
GIRICYO UBIVUGAHO