Nyabihu: Meya n'umwungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage beguye!

 Inshamake   Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, Mukansanga Clarisse, beguye ku mirimo yabo ku mpamvu bavuga ko ari izabo bwite.

Amakuru y’ubwegure bw’aba bayobozi yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho Uwanzwenuwe yemereye Igihe dukesha iyi nkuru ko yeguye ku mirimo ye, mu gihe ku rundi ruhande hari n'amakuru avuga ko na Visi Meya Mukansanga Clarisse nawe yeguye ku mirimo ye ku cyo nawe yise impamvu ze bwite.

Nyabihu Meya numwungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage beguye
Uwanzwenuwe Théoneste wayoboraga Nyabihu ngo yeguye ku mpamvu ze bwite nk'uko n'abandi begura babivuga.

Mukansanga Clarisse yari aherutse gushinjwa ko yanze kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabaye ku wa 12 Mata 2018 avuga ngo nibazihe abafite ababo bibuka.

Abaturage bari bitabiriye uyu muhango bavuze ko ‘abandi bayobozi bose bari ku murongo umwe bafite urumuri. Uwamuhereje buji [Mukansanga] aramubwira ngo yisubizeyo uyihereze bariya bo hirya, undi arongera aragaruka amuhereza ‘buji’ aramubwira ngo hereza bariya bo hirya nibo bafite ababo bari kwibuka, gusa uyu muyobozi yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko ayo magambo atigeze ayavuga.

Nyabihu Meya numwungirije ushinzwe imibereho myiza yabaturage beguye
Mukansanga Clarisse uherutse gushinjwa kwanga kwakira buji yo gucana urumuri rw’icyizere mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nawe yeguye ku mpamvu ze bwite.

Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere turindwi tugize Intara y’u Burengerazuba, imyaka ishize ntabwo kabashije kwitwara neza mu kwesa imihigo kabaga kahize.

Mu mwaka wa 2013/2014, Nyabihu yabaye iya 22, mu wa 2014/2015 nabwo iba iya 22, uwa 2015/2016 iba iya 23. Mu wa 2016/2017 yabaye iya 24. Guhera muri 2011/2012, aka karere ntikazi uko kuza mu myanya y’imbere ya 20 bisa.
 
GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!