Nyagatare: Abaturage bibaza impamvu amatara yo ku mihanda bahawe ataka

 Inshamake   Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare barasaba ko amatara bashiriwe ku mihanda yacanwa, akarere kakavuga ko katayazi, mu gihe REG yo ivuga ko harebwa icyakorwa.

Nyagatare: Abaturage bibaza impamvu amatara yo ku mihanda bahawe ataka

 Inshamake   Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare barasaba ko amatara bashiriwe ku mihanda yacanwa, akarere kakavuga ko katayazi, mu gihe REG yo ivuga ko harebwa icyakorwa.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni ikibazo kiri mu mirenge itandukanye, aho abaturage bibaza impamvu amatara yo ku muhanda bahawe ataka bikabayobera bagasaba ubuyobozi ko bwabafasha gukemura iki kibazo kuko ngo hashize hafi imyaka 12 nta kirakorwa.


Abavuga ibi ni abaturage bo mu kagari ka Mbare mu murenge wa Karangazi, Gakirage mu murenge wa Nyagatare ndetse n’abo muri santeri y’ubucuruzi ya Nyaruziba iherereye mu murenge wa Mimuli, aho bavuga ko ubwo bahabwaga umuriro w’amashanyarazi na kompanyi yitwa STEG y’Abanyatuniziya muri 2010, ari nabwo bahawe amatara yo ku muhanda azajya abamurikira mu rwego gukomeza guteza imbere izi santeri, ariko bavuga ko batunguwe nuko aya matara aheruka kwaka bakiyashyiraho.


Aba baturage bagira bati

Aya matara bayashyizeho ubwo banatuzaniraga umuriro hano ngo atumurikire, ariko yacanye umunsi umwe ubundi bakaduha icyizere ko bazayacana, ariko na ubu byaranze.  Ni umurimbo gusa ntabwo yaka.


Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho, Umukozi ushinzwe ibiro by’ubutaka mu karere ka Nyagatare, Mwesigye Wilson ntiyemeranya n’aba baturage, kuko avuga ko aya matara ntayo azi ari ubwa mbere ayumvise mu matwi ye.


Ni mu gihe mu mvugo isa n’ivuguruza uyu mukozi, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu(REG) mu karere ka Nyagatare, kinashinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, Niyonkuru Benoit, we yemera ko ayo matara ahari ahubwo akavuga ko ari umushinga wakozwe ari nk’igerageza, gusa ngo bufatanye n’akarere hashobora kugira igikorwa aba baturage bagacanirwa.


Niyonkuru yagize ati

Uwo mushinga wakozwe muri 2010 na 2011, urumva ko hashize imyaka myinshi. Ni uko wenda byakozwe aho hantu hateganywa kuzaba center[santeri] iri developed[iteye imbere], cyangwa se ari ku muhanda uzakenera gukoreshwaho amatara. Habaye hari ibikoresho bibura kugira ngo bibe connected [bihuzwe] babashe gucanirwa, birasaba ko ku bufatanye n’akarere tuzahasura tukareba icyakorwa.


Kugeza ubu karere ka Nyagatare abamaze guhabwa umuriro w’amashanyarazi bageze ku kigero cya 65%, naho abatagera ku muyoboro mugari nabo bashyiriweho gahunda ya nkunganire, ni mu gihe ababarizwa mu cyiciro cya 1 cy’ubudehe bishyura 10% leta ikabongereraho 90% binyuze mu kigega cya BRD.

Amatara yashyizwe muri santeri z'ubucuruzi zitandukanye mu karere ka Nyagatare,hashize imyaka hafi cumi n'ibiri(12) ataka.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!