Nyagatare: Karangazi Secondary School yatangiye neza umwaka w'amashuri 2021-2022

 Inshamake   Bikunze kugaragara ko itangira ry'amashuri rigora ibigo bitandukanye, aho usanga hari ibikorwa remezo bitaruzura, ibikoresho bitaragurwa mbese ukabona ko bimeze nk'ibibatunguye, gusa ibi Karangazi Secondary School yabikemuye kare.

Nyagatare: Karangazi Secondary School yatangiye neza umwaka w'amashuri 2021-2022

 Inshamake   Bikunze kugaragara ko itangira ry'amashuri rigora ibigo bitandukanye, aho usanga hari ibikorwa remezo bitaruzura, ibikoresho bitaragurwa mbese ukabona ko bimeze nk'ibibatunguye, gusa ibi Karangazi Secondary School yabikemuye kare.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Minisiteri y'uburezi ihora yihanangiriza ibigo by'amashuri ibyibutsa ko itariki yo gutangira bidasobanuye kutiga, kuko umwana agomba kuza ku ishuri ibikenerwa byose byarateguwe kugira ngo uwo munsi atangire kwiga.

Muri Karangazi Secondary School amasomo atangirana n'umunsi wa mbere.

Ikinyamakuru  Umusare.co.rw cyasuye ibigo bitandukanye mu gihugu hose, gusa ibigo byinshi wabonaga ko bitabashije gutangira ku gihe kuko hari ibyari bihugiye mu kwakira abana bashya, kumva ibibazo by'ababyeyi n'ibindi ibyo bikaba byaratumye umunsi wa mbere w'itangira ry'amashuri ubagora.

 

Mu Karere ka Nyagatare, ikigo cy'amashuri cya Karangazi Secondary School twasanze cyaramaze kwitegura ibisabwa byose kugira ngo abana bazige ku munsi wa mbere, dore ko n'abanyeshuri bazaga nyuma bahitaga basanga abandi mu ishuri.

Abanyeshuri baje nyuma barakirwa bagahita basanga abandi bagakomeza amasomo.

Benimana Providence ni umwarimu wigisha muri Karangazi Secondary school atangaza ko bamaze kumenyera ko umunsi wa mbere ari umunsi wo kwigisha ndetse n'ubuyobozi buba bwabibibukuje, akana ariyo mpamvu abana baza bahitira mu ishuri.

 

Uyu mwarimu kandi atangaza ko umwana akigera mu kigo agomba guhita yinjizwa mu buzima bw'ishuri, iyo umuretse akabanza kwikorera ibyo ashaka yageze mu kigo bimutwara umwanya munini ngo amenyere ishuri.

Mwarimu Benimana Providence avuga ko iyo umwana akigera mu kigo agomba guhita yinjizwa mu buzima bw'ishuri, kuko iyo umuretse bimutwara umwanya munini ngo abumenyere.

Ni mu gihe Bwana Rutaha Mathieu Gatungo, Umuyobozi wa Karangazi Secondary School we yagize ati

Twebwe uyu ni Umuco wacu, abana bajya kuza kwiga ibikenerwa byose byarateganyijwe ndetse n'abarimu ku munsi wa mbere baba biteguye guhita bigisha niyo mpamvu mubona abana n'abarimu bari mu ishuri.

 

Uyu muyobozi akomeza yemeza ko ikigo cya Karangazi Secondary School gifite intego yo gukomeza kwitwara neza yaba mu mitsindire ndetse no mu kinyabupfura, anaboneraho gushimira abana bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro rusange kuko bitwaye neza cyane, ashimira kandi ubufatanye ababyeyi badahwema kubagaragariza by'umwihariko bashakira abana babo ibikoresho nkenerwa.

Rutaha Mathieu Gatungo uyobora Karangazi Secondary School avuga ko gutangirira ku gihe ari umuco wabo. 

Ishuri Karangazi Secondary school riherereye mu Karere ka Nyagatare, umurenge wa Karangazi rikaba ari rimwe mu mashuri y'ikitegererezo acumbikira abana, uru rukaba ari urugero rwiza ku bigo bitinda kwigisha abana bagihugiye mu yindi mirimo harimo no kubakira.

 

Andi mafoto yo muri Karangazi Secondary School

 

Inkuru ya Ndayisaba Eric

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!