Ni abaturage bo mu Murenge wa Mimuli, Akagali ka Bibare, aho iri turitswa ry’intambi ryakozwe na kompanyi ya Stecol irimo gukora umuhanda Nyagatare-Gicumbi, ryasize kuri ubu bamwe muri bo barimo kurara hanze kuko inzu zabo zahiritswe n’intambi mu cyumweru gishize, dore ko nyuma yo kubura aho berekeza bahisemo kuguma muri ayo matongo.
Uwitwa Siperansiya Nzamwita ati
Mu gitondo baraje barafotora baragenda,..bigeze nka saa cyenda umusirikare aratubwira ngo tugende. Kimaze gupasuka tugarutse dusanga inzu zacu zashwanyaguritse.
.jpg)
Yakomeje avuga ko uretse gusenyerwa amazu, hari n’abo imirima yabo n’imyaka yari ihinzemo byangiritse, nyuma yo gusenyerwa babwiwe ko bagiye gushakirwa amafaranga y’ubukode, aho babwiwe ko bahabwa ibihumbi 200 y’u Rwanda bagakodeshamo aho kuba no kugura ibibatunga, gusa bo bakifuza ko bahabwa ingurane bakajya kwigurira ahandi cyangwa bakiyubakira andi mazu; basaba ubuyobozi ko bwabafasha bagahabwa ingurane y’ibyabo byangiritse, bagashaka ahandi bajya kuba, dore ko byaba ibikoresho byo mu nzu n’ibindi nk’ibyo kurya n’imyaka bari barahunitse nta na kimwe bavanyemo.
.jpg)
Ni mu gihe Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Bwana Gasana Stephen, yizeza aba baturage ko ikibazo cyabo bakizi ndetse baherutse kubasura bagiha umurongo kandi ko hari ibikomeje gukorwa ngo gishakirwe umuti.
Yagize ati
Twagiyeyo turi kumwe na RTDA na kompanyi yatsindiye kubaka uyu muhanda, n’abandi bayobozi icya mbere twabonye ni amazi aturuka ahaturikizwa intambi akangiza imirima y’abaturage, twemeje ko habarurwa kugira ngo abaturage bishyurwe, hanubakwe neza umuyoboro w’ayo mazi. Ku bijyanye n’amazu yasenywe n’intambi, iyo bibaye abayobozi b’ibanze bahamagara kompanyi bakareba uko basanirwa. Ubwo ibyo byamenyekanye turongera dusubireyo, turebe uko abo baturage baza gufashwa.
Yakomeje yizeza aba baturage ko ikibazo cyabo bakora ibishoboka byose kigakemuka vuba, dore ko anavuga ko hari abantu byabaye ngombwa ko bimurwa, ndetse hari n’abagaragaza ko bisanze inzu zabo zasigaye ku mikingo, bemeza ko aho amazu yasigaye ku mikingo, iyo mikingo yubakwa hakajyaho inkuta zifata imikingo, hakubakwa inzira z’abanyamaguru(aho umuturage ashobora kuzamukira ajya ku nzu ye), ndetse no ku bacuruzi hagashyirwaho aho baparika imodoka zabo bagapakurura imyaka n’ibicuruzwa.
.jpg)
Si inshuro ya mbere aba baturage bagaragaje iki kibazo mu cyo kwangirizwa ibyabo ariko bakishyurwa mu buryo bugoranye ariho bahera bavuga ko ubuyobozi bwajya bubakurikiranira ibibazo hakiri kare, ndetse n’itegeko rigenga ingurane rikubahirizwa.
Inkuru ya Ingabire Noel Olivier
GIRICYO UBIVUGAHO