Ni nyuma y’aho mu gitondo umurambo we wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK, ujyanwa kuri Mont Kigali ahitwa ku Kigaraje mu karere ka Nyarugenge, ahabereye imihango yo kumusezera, hakurikiraho misa yo kumusabira yabereye kuri Regina Pacis i Remera, hanyuma ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Inkuru y’urupfu rw’umunyamakuru Umuhire Valentin yamenyekanye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 07 Mutarama 2021 itangajwe na murumuna we wavuze ko yari arwariye mu bitaro bya Kigali (CHUK).
Umuhire Valentin yari azwi cyane mu itangazamakuru ryo mu Rwanda nk’umwe mu barimazemo igihe, aho yamenyekanye cyane avuga amakuru kuri Radio Rwanda ndetse benshi mu banyamakuru bakamufata nk’icyitegererezo akaba n’umwe mu bahanga mu gusoma amakuru.
Yagiye akora no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio & TV10, Radio Huguka, Pax Press, Syfia Grands Lacs, akaba n’umuhanga mu kuyobora ibiganiro, aho yari umwe mu bayoboraga ikiganiro ‘Urubuga rw’Itangazamakuru’ cy’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda (ARJ).
Valentin yari atuye mu mujyi wa Musanze akora ibijyanye n’ubuhinzi ariko abifatanya n’itangazamakuru, dore yari anafite igitangazamakuru cye gikorera kuri Internet cyitwa ‘Valuenews’.

Umuhire Valentin yavukiye i Mwendo mu murenge wa Rutare mu karere ka Gicumbi tariki 02 Kanama 1978, akaba yari azwiho kuba umuntu usabana kandi akicisha bugufi, nk’uko benshi mubo bakoranye babanye, ndetse n’abo baturanye bagiye babigaragaza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Andi mafoto:





GIRICYO UBIVUGAHO