Nyamagabe: Abaturage bakiranye ubwuzu serivisi z’ubutabera by’umwihariko izitangwa na RFL!

 Inshamake   Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 hatangijwe icyumweru ubutabera mu Rwanda, abatuye i Nyamagabe bakiranye yombi serivisi zitangwa n’urwego rw’ubutabera by’umwihariko izitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL), abaturage basabwa kurwanya ibyaha by’inzaduka no kugana inzego z’ubutabera zabashyiriweho.

Nyamagabe: Abaturage bakiranye ubwuzu serivisi z’ubutabera by’umwihariko izitangwa na RFL!

 Inshamake   Mu gihe guhera ku wa Mbere tariki 18 Werurwe 2019 hatangijwe icyumweru ubutabera mu Rwanda, abatuye i Nyamagabe bakiranye yombi serivisi zitangwa n’urwego rw’ubutabera by’umwihariko izitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera(Rwanda Forensic Laboratory-RFL), abaturage basabwa kurwanya ibyaha by’inzaduka no kugana inzego z’ubutabera zabashyiriweho.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti ”Sobanukirwa kandi ukumire ibyaha by’inzaduka byugarije umuryango Nyarwanda”, aho ku wa kabiri tariki ya 19 Werurwe 2019,Mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Uwinkingi mu kagari ka Mudasomwa ku kibuga cya Nsinduka hatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cy’ubutabera cyateguwe n’urwego rw’Ubutabera mu Rwanda, aho Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera ACP Dr Francois Sinayobye ndetse n’uwarri uhagarariye umuyobozi w’Urugaga rw’abavoka mu Rwanda, Me Johnson Kabera akaba ari nawe wari intumwa ya Minisiteri y'ubutabera.


Ni igikorwa abaturage bakiranye yombi ndetse banezezwa no gusobanurirwa zimwe muri serivisi z’ubutabera zitangwa mu Rwanda ariko bakaba batari basanzwe bazizi, by’umwihariko izitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera nka Serivisi ya DNA, iyo kugereranya ibikumwe, izitangwa n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB, MAJ n’izindi. 

Ku kibuga cya Nsinduka ahatangirijwe ku mugaragaro icyumweru cy’ubutabera mu Karere ka Nyamagabe abaturage banyuzwe na Serivisi basobanuriwe birangira banacinye akadiho.


Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, ACP Dr Sinayobye yabwiye abaturage ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira igihugu kibatekereza ndetse kikanabashyiriraho serivisi nk’izi z’ibimenyetso bityo ko bakwiye kuzigana, zikabafasha kurwanya akarengane ndetse no guhabwa ubutabera bwuzuye, mu gihe uwari uhagarariye Minisiteri y’Ubutabera Me Johnson Kabera yabwiye abaturage b’Akarere ka Nyamagabe ko bakwiye kwirinda ibyaha bishya birimo icuruzwa ry’abantu, ibiyobyabwenge, ihohotera, n’ibindi ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku buryo bwihuse aho babonye bene ibi byaha. 

Umuyobozi Mukuru wa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera, ACP Dr Sinayobye yabwiye abaturage ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira igihugu kibatekereza.


Ni  mu gihe Umuyobozi  w’akarere ka Nyamagabe Bwana Uwamahoro Bonaventure yashimye cyane imikorere y’urwego rw’ubutabera, aho yanatanze urugero rw’uko Akarere kifashishije serivisi za Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera maze ikabafasha gutandukanya imibiri y’abantu babiri bari bitabye Imana, bityo kakabona uko gaha imiryango yabo abo bantu barashyingurwa, anaboneraho gusaba abaturage kugana izo nzego. 

Uwamahoro Bonaventure uyobora Nyamagabe yashimye imikorere y’urwego rw’ubutabera, anatanga urugero rw’uburyo Akarere ayobora kifashishije serivisi za Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera.


Kugeza ubu mu Rwanda Urwego rw’ubutabera rugizwe n’inzego zaba iza Leta, imiryango itari iya Leta ndetse n’imishinga zigera kuri 36, aho Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye ubwo yatangizaga iki cyumweru cy’ubutabera yasabye izi nzego zose ko zarangwa no gukorera hamwe hatagize urubangamira urundi  cyangwa habe ibyo bahuriraho  kandi hari ibitarakorwa.


 

Ubwo hatangizwaga iki cyumweru, Minisitiri w’ubutaberaJohnston Busingye yasabye inzego zose z'ubutabera kurangwa no gukorera hamwe hatagize urubangamira urundi.

Andi mafoto:

Abitabiriye iki gikorwa basoma udutabo twanditsemo serivisi zitandukanye zitangwa na Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera.
Umwe mu bakozi ba Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso byifashishwa mu butabera asobanurira abaturage Serivisi batanga ubwo habaga imurikabikorwa ku munsi wa mbere w'iki cyumweru.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!