Nyamagabe: Bimenyimana yacakiwe yihambiriyeho ibiro 10 by’urumogi arujyanye i Nyanza!

 Inshamake   Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye umusore witwa Bimenyimana Reverien w’imyaka 28 mu kagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akaba yari yihambiriye ku mubiri we ibiro 10 by’urumogi arenzaho imyenda.

Nyamagabe: Bimenyimana yacakiwe yihambiriyeho ibiro 10 by’urumogi arujyanye i Nyanza!

 Inshamake   Mu mpera z’icyumweru gishize, Polisi y’u Rwanda yafatiye umusore witwa Bimenyimana Reverien w’imyaka 28 mu kagari ka Kagano Umurenge wa Kitabi, akaba yari yihambiriye ku mubiri we ibiro 10 by’urumogi arenzaho imyenda.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko kugirango Bimenyimana afatwe ari umuturage watanze amakuru, afatirwa mu modoka yo mu bwoko bwa Hiace ifite nomero ziyiranga RAA 777W yavaga mu karere ka Rusizi yerekeza muri Nyamagabe.


CIP Kayigi yagize ati:”Umuturage w’inyangamugayo yabonye ko uyu musore yinjiye mu modoka ari Rusizi, ahamagara Polisi, iyi modoka igeze ku Kitabi irayihagarika, kuko umuturage yari yatanze amakuru arambuye y’uyu musore, Polisi yahise imufata koko irarumusangana, imushyikiriza urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gasaka.”

Ni mu gihe Bimenyimana yavuze ko uru rumogi yari aruvanye mu karere ka Rusizi akaba yari agiye kurucururiza mu mujyi wa Nyanza ari naho atuye.

Bimenyimana Reverien w’imyaka 28 yiyemereye ko yari ajyanye uru rumogi yiziritseho mu  karere ka Nyanza ari naho atuye.

CIP Kayigi yashimye uyu muturage ku ruhare yagize mu ifatwa ry’uyu musore, ndetse yongeraho ko ibi bikwiriye kubera urugero rwiza abandi mu rwego rwo gufatanya gukumira ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge muri rusange muri rusange, anagaruka ku kamaro ko gutangira amakuru ku gihe, aho yemeje ko bituma inzego zibishinzwe zimenya ko hari abafite imigambi yo gukora ibinyuranyije n’amategeko; bityo zikabikumira, ndetse zigafata ababikoze.


Bamwe mu bakwirakwiza ibiyobyabwenge babikenyereraho, ndetse hari n’ababiheka mu mugongo nk’abana, naho abandi bakabihisha mu biribwa n’ibinyobwa nk’imigati, ibihaza, amata n’ibindi, dore ko hari n’abajya bafatwa babyambariye ho ingofero, mu gihe abandi bafatwa babihishe mu mapine y’amagare n’ibindi binyabiziga.


Avuga kuri aya mayeri, CIP Kayigi yagize ati:"N’ubwo abakwirakwiza ibiyobyabwenge bakoresha amayeri atandukanye kugira ngo badafatwa, ntibibuza Polisi kuyatahura. Ifatwa ryabo riterwa n’imikoranire myiza ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’Abaturarwanda; kandi uko kuzuzanya kuzakomeza. Abishora mu biyobyabwenge baragirwa inama yo kubireka."

CIP Kayigi yashimye uyu muturage ku ruhare yagize mu ifatwa ry’uyu musore, ndetse akemeza ko amayeri bakoresha yose bitabuza Polisi kubatahura.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, igika cyayo cya 2, iteganya ko Umuntu wese winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y‟amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!