Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe n’isambu batswe mu maherere

 Inshamake   Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Munini, akagari ka Ntwari mu Mudugudu wa Nyembaragasa, barashima Leta yabatuje ariko bagasaba kurenganurwa ku masambu yabo batswe, no gufashwa kugira imibereho myiza.

Nyaruguru: Abasigajwe inyuma n’amateka bahangayikishijwe n’isambu batswe mu maherere

 Inshamake   Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Munini, akagari ka Ntwari mu Mudugudu wa Nyembaragasa, barashima Leta yabatuje ariko bagasaba kurenganurwa ku masambu yabo batswe, no gufashwa kugira imibereho myiza.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Intambwe bateye ngo bayikesha umuryango COPORWA (umuryango w’ababumbyi bo mu Rwanda), mu mushinga PPIMA (Public Policy Information Monitoring and Advocacy) baterwamo inkunga na Norwegian People Aid/NPA wakoze wo kubegera ukabafasha guhindura imyumvire no kugira ngo ibyifuzo byabo bishyirwe mu igenamigambi ry’Akarere.


Ibi ni ibyo batangarije Umusare ku wa Kabiri tariki 12 Ukwakira 2021, ubwo wabasuraga mu Mudugudu batujwemo wa Nyembaragasa, aho baturanye n’undi mudugudu w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko babyivugira, bashima Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda yabahaye aho kuba, aho abana babo ubu babasha kugana ishuri kimwe n’abandi, bakaba baranegerejwe amazi meza, ndetse yewe bishimira kwibona muri gahunda za Leta zitandukanye bahuriramo n’abandi baturanyi.

Bashima amazu bubakiwe na Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda bakaba batujwe hamwe n'anadi mu mudugudu.


Uwitwa Mutabazi Innocent utuye muri uyu mudugudu yagize ati

Turashimira Leta y’ubumwe bw’abanyarwanda kuba yaradutekerejeho ikadutuza ahantu heza, abana ubu bariga bahawe imyenda y’ishuri ndetse n’ibikoresho. Twitabira gahunda za Leta kandi ni ngombwa ko natwe tugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Mutabazi Innocent avuga ko bashimira Leta y’ubumwe yabatuje heza, abana bakaba biga, ndetse ko binyuze muri gahunda za Leta bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu. 


N’ubwo hari ibyo bishimira, hari imbogamizi bagifite ngo imibereho yabo irusheho kugenda neza.


Mutabazi yakomeje avuga ko n’ubwo hari ibyo bashima bagejejweho, hari imbogamizi bagifite kugira ngo imibereho yabo ikomeze kuba myiza, aho yatanze urugero mu butabera bwo kuzungura umutungo utimukanwa, avuga ko batishimiye uburyo  isambu yabo; aho bari batuye mbere n’abasekuruza babo bayambuwe n’uwitwa Nzabirinda Emmanuel, kugeza n’ubu iki kibazo kikaba kitarakemurwa ngo bayihabwe.


Uwitwa Sibomana we yagaraje ikibazo cy’uko kugeza ubu batorozwa nk’abandi banyarwanda aho usanga nta matungo bagira yewe n’iyo yaba amagufi nk’inkoko, ihene, intama cyangwa ingurube, anavuga ko n’umwuga wari ubatunze wo ‘Kubumba’ kuri ubu utakigenda neza kuko nta bumba bakibona, aho ngo ibishanga barikuragamo ba nyira byo batabemerera ko bajya kurikura.

Umwuga wari ubatunze wo ‘Kubumba’ kuri ubu ngo ntukigenda neza kuko nta bumba bakibona.


Ikindi kibazo cyagaragajwe n’uwitwa Shumbusho Pangras ni icy’ubucucike aho batuye, kuko hari amazu 20 atuwemo n’imiryango 34, bivuze ko hari inzu imwe y’ibyumba bitatu iba ibanamo n’imiryango irenze umwe, urugero ni kwa Shumbusho aho mu rugo rwe abanamo n’abahungu be batatu bose bafite abagore n’abana, asaba abo bireba ko bakongererwa amazu yo guturamo.


Mu bindi byagaragajwe n’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu Mudugudu wa Nyembaragasa uherereye mu Murenge wa Munini, Akagari ka Ntwari ni ikibazo cy’abafashijwe kwiga imyuga n’ubuyobozi bw’Akarere, ariko ntibafashwe kubona ibikoresho nk’amamashini n’ibindi kugira ngo babyaze umusaruro ibyo bize, kimwe n’abana bato bagejeje imyaka yo gutangira ishuri ariko bakaba badafashwa kubona ibikoresho by’ibanze n’imyambaro ngo nabo babashe kugana ishuri.


Ni mu gihe kandi hanagaragajwe ikibazo cy’abakurikiranwa n’ubutabera bagafungwa ariko dosiye zabo ntizigaragare, ahatanzwe urugero rw’uwitwa Hategekimana Pascal umaze umwaka n’igice afunzwe, ariko hatagaragara mu byukuri dosiye akurikiranyweho, cyangwa se ngo aburanishwe ibyaha nibimuhama akatirwe amenye igihano cye.

Mukamusoni Grace avuga ko umugabo we Hategakimana Pascal amaze umwaka n'igice afunzwe nta kuburana.


Umuryango COPORWA, umwe mu ikorera ubuvugizi abasigajwe inyuma n’amateka ubivugaho iki?


Mu gushaka kumenya icyo abavuganira abasigajwe inyuma n’amateka bakora ngo ibibazo nk’ibi by’abatuye mu mudugudu wa Nyembagarasa bakora ngo bikemuke, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango, Bwana Bavakure Vincent yavuze ko bakora ubuvugizi bakegera inzego bireba kugira ngo abasigajwe inyuma n’amateka bakomeze kugira ubuzima bwiza.


Ku mwihariko w’abatuye mu mudugudu wa Nyembagarasa, Bavakure yagize ati

Tugerageza kujya kuri terrain(aho batuye) kugira ngo tumenye mu byukuri ibibazo bafite n’uko biteye. Nka Nyembaragasa ibibazo bihari si byinshi ariko birakomeye, tugiye gukora ubuvugizi  dukorane n’inzego bireba dushake uko byakemuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA, Bwana Bavakure Vincent avuga ko begera abagenerwabikorwa babo aho batuye kugira ngo bamenye mu byukuri ibibazo bafite bityo babakorere ubuvugizi.


Avuga ki kibazo cy’isambu, Bavakure yavuze ko bakigejeje ku buyobozi bw’akarere ka Nyaruguru, ndetse bakoranye inama na Visi Meya, bagaragaza ko bafite ubushake bwo kugikurikirana, dore ko uwo bavuga uri muri iyo sambu hari impapuro zigaragaza ko yatsinzwe nabo bazifitiye kopi, ni nayo mpamvu baba bagiye aho abo baturage bari ngo barebe ko koko ikibazo gihari n’uko gihagaze.


Yakomeje avuga ko impamvu babonye ari uko icyo kibazo kimaze igihe kuko bahunze bakagenda bagarutse bagira uburangare bwo gukurikirana iyo sambu, umuntu wari uyirimo nawe ashaka kubashyiraho iterabwoba, bigorana kugikurikirana mu maguru mashya.


Kimwe n’ibindi bibazo bihari, Bavakure avuga ko bagiye kubishyiramo imbaraga babikurikirane bikemuke, kuko icyizere kirahari ko icyo kibazo kizakemuka, kimwe n’ibindi bisa nacyo aho usanga hari isambu zagurishijwe amafaranga make cyane, avuga ko bibabaje aho usanga hari abashukishwa intica ntikize amasambu yabo akagurishwa cyangwa bakayagurisha ubwabo; dore ko ngo hari aho isambu ingana na hegitari yose usanga yaraguzwe amafaranga ibihumbi icumbi, yemeza ko bazabikurikirana nabyo ayo masambu akagaruzwa.


Ku bindi bibazo byagaragajwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa COPORWA yabijeje ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo nabyo bikemuke, aho yizeye ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye zaba iza Leta n’abaterankunga  nk’uko zisanzwe zibumva, nabyo bizabonerwa umuti, atanga urugero rw’abize imyuga aho ibikoresho byabo ku bufatanye n’akarere ka Nyaruguru biri hafi kubageraho.


Yasoje avuga ko uretse kwigishwa imyuga banahabwa amahugurwa atandukanye mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi nko mu guhanga imirimo, kumenya gahunda za Leta n'amategeko ndetse n'ubumenyi ku burenganzira bwa muntu, anaboneraho gusaba abatuye uyu mudugudu ndetse n’abagenerwabikorwa babo muri rusange kujya bafata neza ibyo bahawe ngo bibafashe mu kwiteza imbere no gukomeza kugira ubuzima bwiza.
 

Andi mafoto yaranze iki gikorwa cyo kwegera abagenerwabikorwa ba COPORWA batuye Nyembaragasa ho muri Nyaruguru.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!