Nyuma ya Kundwa Doriane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda wa 2020 yahisemo kwireberera inyungu ze!

 Inshamake   Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe ikamba, ahubwo ko azazireberera we ku giti cye.

Nyuma ya Kundwa Doriane Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda wa 2020 yahisemo kwireberera inyungu ze!

 Inshamake   Miss Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie, yatangaje ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe ikamba, ahubwo ko azazireberera we ku giti cye.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi ni ibikubiye mu itangazo Nishimwe Naomie yashyize ku nkuta ze za Instagram na Twitter, atangaza ko ‘azireberera inyungu mu gihe cy’umwaka agiye kumara ari Miss Rwanda wa 2020.


Iri tangazo rivuga ko ariwe uzakurikirana inshingano ze nka Miss Rwanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ye, aho yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kumureka ngo akurikirane umushinga we ujyanye no kurwanya indwara y’agahinda gakabije (Depression), gusa ngo azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko abigomba nka Miss Rwanda. 

Iri niryo Nishimwe Naomie wabaye Miss Rwanda 2020 yashize ku mbuga nkoranyambaga ze avuga ko agiye kureberera inyungu ze ku giti cye.


Miss Nishimwe Naomie abaye uwa kabiri ufashe iki cyemezo nyuma y’aho mu mwaka wa 2015, Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda muri uwo mwaka nawe niko yabigenje, ariko nyuma ye abandi batowe barimo Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bose bagiye barebererwa inyungu na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa kuva mu 2014.

Uretse Miss Naomie, Kundwa Doriane wabaye Miss Rwanda 2015 niwe rukumbi wari warafashe umwanzuro wo kwireberera inyungu ze.


Nishimwe Naomie watowe mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, afite imyaka 21 agapima metero 1.70.


Usibye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ahembwa 1 200 000 Frw, agenerwa imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse n’umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka n’ibindi bitandukanye nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2020.

Miss Nishimwe Naomie ubwo yambikwaga ikamba na Miss Nimwiza Meghan wabaye Miss Rwanda 2019.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!