Nyuma ya Lesotho, Zimbabwe nayo yemeje ikoresha ry’urumogi!

 Inshamake   Igihugu cya Zimbabwe cyabaye icya kabiri ku mugabane wa Afrika cyemeje ikoreshwa ry'urumogi mu gice cy'ubuvuzi n'ubuhanga.

Nyuma ya Lesotho, Zimbabwe nayo yemeje ikoresha ry’urumogi!

 Inshamake   Igihugu cya Zimbabwe cyabaye icya kabiri ku mugabane wa Afrika cyemeje ikoreshwa ry'urumogi mu gice cy'ubuvuzi n'ubuhanga.

Mu itangazo rya ryashyizwe ahagaragara na Minisitiri w’Ubuzima n’imibereho myiza y’abana muri Zimbabwe, Dr Pagwesese David Parirenyatwa, yavuze ko abantu ku giti cyabo hamwe n'abakora ubucuruzi bifuza guhinga urumogi rwakoreshwa mu gice cy’ubuvuzi bw'abantu cyangwa mu  by'ubuhanga, bazashobora gusaba impushya kandi ko bazazihabwa, aho ngo urwo ruhushya ruzajya rutangwa mu gihe cy’imyaka itanu ruzafasha abaruhinga gutwara no kugurisha urwo rumogi, amavuta yarwo cyangwa urumogi rwumye.


Guhinga cyangwa gufatanwa urumogi rusanzwe ruzwi kw'izina rya"mbanje" cyangwa"dagga" muri Afrika y’amajyepfo ubusanzwe byahanishwaga igipfungo cy'imyaka 12, ni mu gihe kunywa urumogi nk'itabi byo byagumye bibujijwe.


Abemerewe gusaba impushya ni abanyagihugu ba Zimbabwe cyangwa abafite impushya zo kuba muri Zimbabwe, ndetse n’ababonye urwo ruhushya baruhawe na Minisitiri, ariko abigeze gukurikiranwa ku byaha byerekeye urumogi ntibemerewe gusaba izo mpushya.

Dr Pagwesese David Parirenyatwa, Minisitiri w’Ubuzima n’imibereho myiza y’abana muri Zimbabwe avuga ko abigeze gukurikiranwa ku byaha byerekeye urumogi batemerewe gusaba izo mpushya.


Zimbabwe ikaba ibaye igihugu cya kabiri muri Afurika nyuma ya Lesotho, dore ko ari yo yabaye iya mbere kwemera ikoresha ry'urumogi mu gice cy'ubuvuzi mu mwaka ushize wa 2017.


Igihugu cya Zimbabwe gisanzwe kiri mu bihugu bya mbere muri Afrika y’amajyepfo bihinga itabi, kigurishiriza ahanini mu Bushinwa, ni mu gihe kandi Afrika ariyo ikurikira Amerika mu guhinga urumogi no mu kurukoresha, nk’uko byagaragajwe na raporo ya ONU yo mu mwaka ushize wa 2017.

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!