Nyuma yo guhagarikwa, Bakame usanzwe ari umuzamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports agiye kujyanwa mu nkiko!

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Ntwali Ibrahim uzwi ku izina rya Djemba Djemba ushinzwe ibikoresho mu ikipe ya Rayon Sports (Kit Manager)yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko arega Ndayishimiye Jean Luc Bakame kubera amagambo yatangaje.

Nyuma yo guhagarikwa, Bakame usanzwe ari umuzamu akaba na Kapiteni wa Rayon Sports agiye kujyanwa mu nkiko!

 Inshamake   Kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018, Ntwali Ibrahim uzwi ku izina rya Djemba Djemba ushinzwe ibikoresho mu ikipe ya Rayon Sports (Kit Manager)yatangaje ko agiye kwitabaza inkiko arega Ndayishimiye Jean Luc Bakame kubera amagambo yatangaje.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Ibi abivuze mu gihe Djemba Djemba na Bakame bamaze guhagarikwa na Rayon Sports ibashinja gukwirakwiza umwuka mubi mu ikipe ,nyuma y’uko Bakame yavuze ko Djemba yafashije Amagaju kugira ngo atsinde Rayon ndetse akanavuga ko banditse(abakinnyi)badashaka umutoza.


Djemba Djemba aganira na Radio Rwanda muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Kamena 2018 yavuze ko yamaze gushaka umwunganizi mu by’amategeko(Avocat)kugira ngo ageze mu nkiko Bakame wamusebeje.


Yagize ati

Bakame yaransebeje kandi Rayon ari umuryango wanjye maze mo imyaka myinshi ubwo azambwira icyo Gusayidira yamvuzeho bivuze. Izina ryanjye yararyangije muri Rayon kandi ari Papa na Mama ari naho nkura umugati.


Djemba Djemba yakomeje agira ati

Njyewe nshinzwe ibikoresho bya Rayon nta kindi nshinzwe ibyo byo gutegura simbizi. Namaze gushaka umwunganizi ngo nitabaze inkiko buriya yashakaga(Bakame) kunyicira ubuzima.

Ntwali Ibrahim uzwi ku izina rya Djemba Djemba avuga ko ibyo gutegura ntabyo azi ahubwo ko yamaze gushaka umwunganizi ngo yitabaze inkiko kuko Bakame yashakaga kumwicira ubuzima


Ndayishimiye Eric Bakame, umuzamu  wa mbere akaba na Kapiteni yamaze guhagarikwa n’ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports igihe kitazwi, aho bishobora no kumuviramo gusezererwa burundu n’iyi kipe ya Rayon Sports, mu gihe Ntwali Ibrahim Djemba Djemba wari ushinzwe ibikoresho bya Rayon Sports we yahagaritswe n’iyi kipe ibyumweru bibiri ngo ibe yiga ku kibazo yavuzweho na Bakame.

Ndayishimiye Eric Bakame wagiriye ibihe byiza muri Rayon Sports akanayifasha gutwara ibikombe yamaze guhagarikwa igihe kitazwi n'ubuyobozi bw'iyi kipe.

 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!