Bamwe mu bamotari bo mu karere ka Nyagatare, Intara y'Iburasirazuba bavuga ko bakunze guhura n’amoshya yo gushaka indonke nyinshi, ibi bikaba bibakururira kwishora mu byaha birimo ibyambukiranya imipaka nko gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge byiganjemo Kanyanga ndetse no gukwirakwiza magendu, dore ko aribyo biri ku isonga mu gukorwa n'abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto muri iyi ntara.
Bakaba bariyemeje ko bagiye gushishakariza bagenzi babo kwirinda kwishora muri izo ngeso mbi, kugira ngo babashe kubaho neza batunge imiryango yabo nayo ibashe kubaho neza, ndetse biyemeza kujya batangira amakuru ku gihe ku bantu abari bo bose bashaka kubashora mu byaha, haba abo batwara ndetse na bagenzi babo bafite imyumvire mibi.

Ni mu gihe Umuyobozi w'Intara y'Iburasirazuba, CG Gasana Emmanuel, ubwo yaganiraga n’abamotari bakorera i Nyagatare ku Cyumweru tariki 16 Mutarama 2022, yavuze ko mu rwego rwo gukumira ibi byaha bafashe icyemezo ko bagiye gusinyana imihigo igamije guca burundu ibyo byaha.
Guverineri Gasana yagize ati
Iyi ni inama y’agaciro kenshi, bakora akazi keza ko gutwara abantu n’ibintu, ariko by’umwihariko turabasaba ubufatanye, gukora kinyamwuga birinda gukora ibyaha byambukiranya umupaka bitemewe n’amategeko, ndetse tunabasaba gufatanya mu mihigo tugiye gusinyana igamije koperative itarangwamo icyaha.

Yakomeje avuga ko ibyaha byambukiranya imipaka bigihari, ari nayo mpamvu bari muri izo ngamba zo gusinyana umuhigo nk’igihango bazaba bafitanye n’Akarere, dore ko inama nk’izi banaberekamo abakoze ibyaha nk’ibyo, bakanasobanurirwa ibihano birimo nko gufungwa imyaka 25 iyo uhamijwe ibyo byaha, ukaba wabura ikinyabiziga cyawe n’ibindi; bakwiye rero kubyihana bakabyirinda, dore ko nabo babyiyemerera, ni mu gihe iyi mihigo biteganijwe ko izasinywa mu mpera z'uku kwezi kwa Mutarama.
Kugeza ubu Akarere ka Nyagatare kabarizwamo abamotari bagera ku 1315 bibumbiye mu makoperative 23, kakaba ari ko kabimburiye utundi turere mu gusinya iyi mihigo, ni mu gihe amakuru dukesha Polisi y'igihugu ihakorera, abamotari bagera kuri 78 bacumbikiwe kuri sitasiyo(satations) zitandukanye zayo, ahanini bazira ibyaha byo kwishora mu gutunda no gukwirakwiza ibiyobyabwenge, kwambukiranya imipaka mu buryo bunyuranyije n'amategeko, ndetse no kwikorera magendu aho bisaba ubukangurambaga bwimbitse ngo ibi byaha bicike.


GIRICYO UBIVUGAHO