Papa Francis yifatanyije n’abimukira mu birori byo kwizihiza isabukuru.

 Inshamake   Umushumba wa kiriziya gaturika kw’isi papa Francis kuri uno wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 ni bwo yifatanyije n’imbaga y’abantu batandukanye, kuri uno munsi, umushumba wa kiriziya gaturika kw’isi Papa Francis yashimiwe uburyo yifatanyije n’abimukira bagiye k’umugabane w’uburayi.

Papa Francis yifatanyije n’abimukira mu birori byo kwizihiza isabukuru.

 Inshamake   Umushumba wa kiriziya gaturika kw’isi papa Francis kuri uno wa gatanu tariki ya 6 Nyakanga 2018 ni bwo yifatanyije n’imbaga y’abantu batandukanye, kuri uno munsi, umushumba wa kiriziya gaturika kw’isi Papa Francis yashimiwe uburyo yifatanyije n’abimukira bagiye k’umugabane w’uburayi.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Umushumba wa kiriziya gaturika ku isi ubwo yarimo asoma misa i Vatican hazirikanwa  ku nshuro ya cumi na gatanu umunsi w’isabukuru y’urugendo  yagiriye m’u Butariyani ku kirwa cya Lampedusa, ikirwa kiri mu gace abimukira bajya ku mugabane w’uburayi bakunze kwifashisha binjira mu bihugu byo k’umugabane w’u Burayi, Papa Francis yahamagariye abihugu byose byo ku mugabane w’uburayi kwakira abimukira neza bagana mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’uburayi aho yasabye ibihugu byose kujya babakira mu buryo bwa kinyamuntu.

Umushumba wa kiliziya gaturika yagize ati:


”gufata  ingamba ni kimwe mu bintu umuntu akwiye gukenera, buri wese akwiye kwisanga mo, ingamba nziza ni izitanga ibisubizo bishobora kuzana amahoro n’umutekano, kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’icyubahiro kuri bose”.


Umushumba yakomeje avuga ko mbere y’uko habaho ibibazo muri bino bihe by’igenda ry’abimukira, igikwiye kuba igisubizo cya nyacyo ni kugira ubufatanye no kubabarirana, ibisubizo bidahagije bishingiye mu kwiga kuri byinshi birenze guharanira uburinganire, gusaranganya  inshingano, kubaha no kugira icyizere ni uburyo bwiza burangwa no kugira ubudacogora mu micungire y’ibyo ukora. Ni muri urwo rwego kugira ingamba nziza ari kimwe mu byo umuntu aba akeneye kandi buri wese akisangamo, ingamba nziza ni  izibasha kuzana amahoro n’umutekano, kubaha ndetse zikubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu kimwe no gutanga icyubahiro kuri bose. Ingamba nziza igihugu runaka kigenderaho zibe ari zo n’ibindi bihugu ku isi bikurikiza. Nyuma y’igitambo cya misa, umushumba mukuru ku isi hose yifatanyije n’abimukira bagera kuri 200 bari ku mugabane w’uburayi.


Ni kenshi umushumba wa kiriziya gaturika kw’isi yagiye asaba ibihugu byo ku mugabane w’uburayi kureka urwango bafitiye abandi bantu baturuka ku yindi migabane cyane cyane umugabane wa Africa ibihugu byo k’umugabane w’uburayi byagiye byibasira, n’ubwo birenga bigaterera agati mu ryinyo, nti twabura kuvuga ko inama umushumba yagiye atanga hari aho zageze aho ibihugu bimwe byabashije kwakira abimukira bibigana mo. 
 

GIRICYO UBIVUGAHO


Iyi nkuru ntiravugwaho!