Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 11 Mata 2018, nibwo amakuru yamenyekanye ko Nyamurinda yeguye ku mirimo ye, aho ubuyobozi bwe butamaze kabiri kuko yari amaze kuri uyu mwanya igihe kingana n’umwaka umwe n’amezi abiri.
Nyamurinda ufite imyaka 55 y’amavuko, yatowe tariki 17 Gashyantare 2017 asimbuye kuri uyu mwanya Monique Mukaluriza wari usanzwe awuyobora, akaba yarahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA).
TANGA IGITEKEREZO