Pasiteri Kayumba ku myaka 51 yaburiwe irengero nyuma yo gutera inda umwana w'umukobwa w'imyaka 17!

 Inshamake   Pasiteri Kayumba Fiston w’imyaka 51 w’Itorero Revelation Church Nyamatete mu Murenge wa Rwimbogo, ho mu karere ka Gatsibo, arakekwaho gutera inda umwana w’imyaka 17 bigahishirwa, amakuru agatangira kumenyekana ari uko abyaye, ukekwa agahita aburirwa irengero.

Amakuru aturuka muri uyu murenge wa Rwimbogo, avuga ko Pasiteri yateye inda uwo mwana wari urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, aho abaturage bavuga ko nyuma y’uko inkuru imaze kuba kimomo ko Pasiteri ari we wateye inda uwo mukobwa, yahise abeshya abaturage ko agiye mu masengesho i Nyagatare aburirwa irengero atyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Niyonziza Felicien, yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko hashize iminsi ine bamenye aya makuru ndetse Polisi yatangiye iperereza kugira ngo uyu mupasiteri afatwe.

Niyonziza yagize ati:“Nibyo yamuteye inda babihisha ubuyobozi bimenyekana umukobwa amaze kubyara ariko uwo mupasiteri yaratorotse nyuma y’uko itorero yakoragamo rimuketseho ibyaha byo kuba yarasambanyije uwo mwana w’imyaka 17, akanamutera inda.”
Yongeyeho ko amakuru bafite ari uko uwo mupasiteri afite umugore n’abana 11 ndetse ko abo bajya baganira yababwiye ko yagiye mu mwiherero w’amasengesho.
Niyonziza Felicien yakomeje avuga ko nyuma yo kumenya aya makuru bahise babimenyesha ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo na Polisi kugira ngo uyu akurikiranwe.

uyu munyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rwimbogo yasoje agira inama abana b’abakobwa yo kujya batekereza ku buzima bwabo bw’ejo hazaza cyane cyane ko uyu mwana ashobora kuvuga ko yafashwe kungufu ariko bikaza kugaragara ko bumvikanye kubera ko yanze gutanga amakuru hakiri kare.
ni mu gihe kandi uyu mupasiteri yaburiwe irengero nyuma y’uko n’itorero rye rimwirukanye kubera imyitwarire mibi ryamukekagaho.

GIRICYO UBIVUGAHO

Iyi nkuru ntiravugwaho!