Uyu musore witwa Patrick Oloka w’ahitwa Kisugu mu kajagari kamwe i Kampala, yafashwe kuwa gatanu ushize nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor, aho na IGP Ochola umuyobozi mushya wa Polisi ya Uganda kugeza ubu yavuze ko uyu musore atamuzi.
Abapolisi bagera ku munani ngo yarabashutse, abizeza ko azabasabira uwo yiyitiriraga ko ari se umubyara (IGP Martins Okoth Ochola) misiyo(mission) cyangwa aho gukorera(appointments) heza, nawe akabaca isente(amafaranga), ndetse ha abapolisi bamwe ngo bamwishyuye hagati y’amashiringi 300 000 na 500 000, n’abari bataramwishyura.

Uyu munyamitwe yanabasabaga amasake y’inkoko cyangwa dendo zo gushyira se ngo bamwishimire ko yahawe imirimo mishya, ari nako bagura inzira, gusa umwe mu bapolisi yagize amakenga aperereza mu biro bya IGP asanga uyu muhungu atari umwana wa Martins Okoth Ochola; niko kumuhiga kubura hasi kubura hejuru bamuta muri yombi, aho kugeza ubu ashinjwa kwiyitirira uwo atari we no kubona amafaranga mu butekamutwe.

Uyu muhungu ngo iyo yamaraga gufata izo ‘sente’ n’amasake ngo yaragendaga, akazagaruka akabwira uwabimuhaye ukuntu IGP amushimira cyane, ni mu gihe uyu musore yahakanye ibyo aregwa byose, ariko agashimangira ko IGP n’ubwo atari se ari nyirarume, naho Polisi yo ikavuga ko nabyo atari ukuri.

TANGA IGITEKEREZO