Perezida Kagame uvuga ko Afurika itari ikimoteri cy’imodoka zishaje, yabonye inkuru azaratira Afurika!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Kamena 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Afurika idakeneye kuba ikimoteri ndetse ko abonye inkuru azatangariza Afurika ubwo yatangizaga uruganda mpuzamahanga rw’Abadage rukora imodoka ‘Volkswagen’ rwafunguye ishami ryarwo mu Rwanda rizakora nka Kampani yitwa ‘Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’.

Perezida Kagame uvuga ko Afurika itari ikimoteri cy’imodoka zishaje, yabonye inkuru azaratira Afurika!

 Inshamake   Kuri uyu wa Gatatu, tariki 27 Kamena 2018, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaje ko Afurika idakeneye kuba ikimoteri ndetse ko abonye inkuru azatangariza Afurika ubwo yatangizaga uruganda mpuzamahanga rw’Abadage rukora imodoka ‘Volkswagen’ rwafunguye ishami ryarwo mu Rwanda rizakora nka Kampani yitwa ‘Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’.

Umusare - Amakuru mu buryo utamenyereye.

Iki kigo cyitwa ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ giherereye mu gice cyahariwe inganda i Masoro mu Karere ka Gasabo, kikazatangira giteranya imodoka 5000 ku mwaka zo mu bwoko bwa VW Polo, VW Passat, VW Tiguan, VW Teramont na VW Amarok.


Perezida Paul Kagame afungura ku mugaragaro uru ruganda yavuze ko iki kigo ari intambwe nshya y’urugendo rw’impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’u Rwanda na Afurika, kikaba n’ikimenyetso cy’uko Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange bakwiye ibyiza, aho guhora bahendwa n’ibyakoze.


Perezida Kagame yagize ati: “Afurika ntikeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu cyakoreshejwe. Iyo ugiye no kureba usanga wishyuye igiciro kinini. Niba wishyura igiciro kinini ku byakoreshejwe, kuki utacyishyura ugura ikintu gishya. Afurika n’u Rwanda bakwiye ibyiza kandi ubu ni bumwe mu buryo bwo kwerekana ko bashobora kubigura.”

Perezida Kagame Afurika idakeneye kuba ikimoteri cy’imodoka zishaje cyangwa ikindi kintu icyaricyo cyose cyakoreshejwe.


Umukuru w’igihugu yakomeje ashimira Volkswagen kuba yarahisemo kuza gushora imari mu Rwanda, ngo ni byiza kuba imodoka ya mbere yageze mu Rwanda ari nayo ibaye iya mbere gufungura ishami mu Rwanda, anizeza Volkswagen ko iyi nkuru nziza azayigeza ku bayobozi b’ibihugu bya Africa mu nama izabera muri Mauritania mu minsi iri imbere, ndetse abizeza kuzakora ibishoboka uyu mushinga ugatanga umusaruro.


Perezida Kagame ati: “Bizanezeza kubwira iyi nkuru nziza abantu, ni inkuru nziza kuri Africa,…hari imirimo myinshi ishamikiyeho izaha akazi abantu benshi.”


Perezida Kagame kandi yavuze ko iyi ari indi ntambwe u Rwanda ruteye mu rugendo rugana ku guhindura no guteza imbere igihugu, yizeza ko n’abaguzi bazaboneka hano mu Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko azanezezwa no kubwira iyi nkuru nziza abantu, dore ko ngo iki gikorwa kizanatanga akazi ku bantu benshi.


Iri shoramari rya Miliyoni miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika rifite n’urwego rwo guhugura abanyarwanda bifuza kuzobera mu gukora no guteranya imodoka, aho nibura abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo, mu gihe imodoka ya mbere cyateranyirije mu Rwanda ya VW Polo igura 23,881 by’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga miliyoni zirenga gato 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Imodoka ziteranirizwa mu Rwanda n'ikigo cya ’Volkswagen Mobility Solutions Rwanda’ abantu bari hagati ya 500 na 1000 bazabona imirimo kubera iki kigo,


 

GIRICYO UBIVUGAHO


kwizera b

Intambwe nziza cyane salute to H.E Paul KAGAME